Utuntu nutundi
Trending

Si uruzinduko gusa kuri Perezida Paul Kagame kuko yegukanye n’umudali

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yambitse Perezida Kagame umudari uzwi nka ‘Amílcar Cabral Medal’, Uyu mudari ukaba uhabwa abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.

Perezida Kagame yageze muri Guiné Bissau kuri uyu wa 17 Mata,aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuryango, avuga ko Abayobozi bombi bagiranye inama mu muhezo mbere yo gukomeza ibiganiro bigaruka ku mubano w’u Rwanda na Guinée-Bissau hagati y’intumwa zihagarariye ibihugu byombi.

Ibihugu byombi biragirana amasezerano y’ubufatanye bwo gukuriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame kandi azasura inzu ndangamateka y’intwari z’igihugu muri Guinée-Bissau, yashyiriweho kuzirikana ubutwari bwa Amílcar Lopes da Costa Cabral, umwe mu barwanyije cyane ubukoloni muri Afurika na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinée-Bissau kuva mu 1980 kugeza mu 1999 no mu 2005 kugeza mu 2009.

U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w’igihe kirekire, kuko bisanganywe amasezerano mu nzego z’ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege.

Perezida Kagame Kandi afite urundi ruzinduko rwe muri Guinée Conakry  kuko yabisabwe na mugenzi we, Col Mamadou Doumbouya, ni nyuma y’urwo yagiriye no muri Benin, ibi byose Kandi ni mu rwego rwo kubaka umubano mwiza hagati yibi  bihugu byombi n’U Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button