SIMBA SC yo muri Tanzania yaraye isezerewe muri CAF Championsleague
Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ndetse arinayo yarihagarariye Zone ya Cecaf muri iri rushanywa, yaraye isezerewe mu mikino ya CAF Champions league, nyuma yo gutsindwa na Wydad Athletic yo muri Maroc kuri penaliti 4-3.
Byari nyuma y’uko amakipe yombi yari arangije imikino yombi anganya igitego 1-1.
Simba yari yasuye Wydad ifite Igikombe cya CAF Champions league cy’umwaka ushize mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade Mohammed V i Casablanca.
Ni umukino iyi kipe y’umutoza Robertinhona Simba basabwaga byibura kunganya ikagera bwa mbere muri ½ cy’irangiza, dore ko mu mukino ubanza wari wabereye i Dar es Salaam mu cyumweru gishize yari yatsinze igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 24 w’umukino cya Bouly Junior Sambou ni cyo cyafashije Wydad Casablanca kwishyura umwenda yari yakuye muri Tanzania; mbere y’uko hiyambazwa za penaliti.
Wydad nyuma yo kugera muri ½ cy’irangiza igomba guhura ni kipe irava hagati ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ndetse na CR Belouizdad yo Muri Algeria, umukino ubanza Mamelodi sundowns yari yatsinze ibitego 4-1.
Nta kipe yo mu Rwanda yariyabasha kugera byibuze no mu matsinda yiri rushanywa rifatwa nkirikomeye hano ku mugabane wa Africa.