Imikino

Stade ya Huye yasahuye iya Rubavu

Hari tariki 12 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2022, ubwo impuzamashyirahamwe y’umupira wa Magaru muri Africa CAF yasuraga ibihugu bitandukanye isuzuma niba ama Stade yabyo afite ubushobozi n’ibisabwa byose byo kwakira imikino itegurwa nayo.

Mu Rwanda Caf yasanze nta stade n’imwe ihari yujuje ibisibwa, biba ngombwa ko imikino imwe n’imwe ikipe y’igihugu Amavubi yarifite muri icyo gihe iyakirira hanze ,harimo umukino basuye Senegal Abdul wade Stadium nyamara wari gukinirwa i Kigali.
Ibyo byatumye by’igitaraganya stade ya Huye basaba ko ivugururwa byihuse kugirango ibashe kwakira iyo mikino yose mpuza mahanga harimo iy’ikipe y’igihugu niyamakipe asanzwe.

Nkuko byari biteganijwe niko byagenze iyo stade yemerewe kwakira iyi mikino yose nyuma yo kuvugururwa, hagashyirwa mo intebe nshyashya zigezweho ,amarangi mashya ,ikibuga gishya n’amatara mashya ariyo tugiye kuvugaho.

Bitewe nuko amatara ya Stade Huye ubwayo Atari ahagije kugirango urumuri rwayo rujye kurwego rwifuzwa na CAF ndetse na FIFA hitabajwe amatara ya Stade Umuganda yo mukarere Ka Rubavu, aho bayatwaraga mu ijoro abaturage batareba, gusa muri icyo gihe uwabajije abayamanuraga bamusubije ko ngo yahiye bari kuyahindura
gusa nkuko mubibona mu ifoto yafatiwe kure witegereje neza urabona ko hambaye ubusa.

Amatara ya sitade Umuganda yibwe na stade Huye

Amatara ya sitade Umuganda yibwe na stade Huye

Ese ikigitekerezo cyo gutwara Aya matara cyari icyande?

Stade Umuganda se yo irateganyirizwa iki kugirango izakire imikino ya nijoro, cyane ko ku munsi wa 13 washampiyona biteganijwe ko Etincelle Fc igomba kwakira Rayon Sport Saa kuminebyiri z’umugoroba.

Akarere ka Rubavu Kuri iki kibazo kavuga ko katakizi gusa ukuri guhari ni Uko aya matara ya Stade Umuganda yimuriwe kuri Stade ya Huye.

Akarere ka Rubavu ngo ntabyo kazi

Akarere ka Rubavu ngo ntabyo kazi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button