Utuntu nutundi

Sudani yepfo: Abanyamakuru bari kwicwa urusorongo kubera kugaragaza perezida yinyarira

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit yagaragaye mu mashusho yinyariye mu ruhame ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umushinga wo kubaka umuhanda muri iki gihugu mu minsi ishize.

Mu banyamakuru bakurikiranye uyu muhango harimo abagaragaye bapfuye nyuma yo kuburirwa irengero nk’uko bamwe batangiye kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga.

Kiir uyoboye Sudani y’Epfo kuva ku munsi w’ubwigenge bw’iki gihugu ku itariki ya 9 Nyakanga 2011, inkari zamushotseho ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu, bigaragara ko na we ubwe atamenye ibyabaye.

Kubera ko umuhango wacaga kuri televiziyo imbonankubone, nta cyagombaga gukorwa kugira ngo amashusho adasakara hose.

Perezida Kiir bamugaragaje yinyarira

Uyu musaza w’imyaka 71 bikekwa ko yaba afite uburwayi bw’urwungano rw’inkari, indwara zikunze kwibasira abageze mu za bukuru.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button