Amakuru

Tanzaniya: Yanga Africans yageze muri 1/2 cya CAF confederation cup Aho amakipe yo mu Rwanda ahora arota

Ikipe ya YANGA AFRICANS yo muri Tanzaniya yanditse amateka yo kugera muri kimwe cya kabiri cy’irushanywa rya Caf confederation cup bwa mbere mu mateka yayo.

Ibi yabigezeho mu mukino yahuragamo na Rivers United yo muri Nigeria, iyisezerera banganyije 0-0 gusa Umukino ubanza wabereye muri Nigeria, yanga yari yatsinze ibitego 2-0, ubwo mu mikino yombi yarangiye n’ubundi ari igiteranyo cya 2-0.

Iyi kipe bakunze kwita iya rubanda ndetse ikaba arinayo ifite abafana benshi muri Tanzaniya, uwavuga ko uyu mwaka wayibereye mwiza niyaba abeshye kuko no muri shampiyona ya Tanzaniya, iyoboye Urutonde rwa shampiyona na manota 68 Aho irusha mukeba wayo SIMBA SC amanota 5 kuko yo ifite amanota 63.

Yanga Africans niyo kipe yo muri Tanzaniya ndetse no mu karere muri rusange isigaye mu marushanywa nyafurika, ibyo benshi bashingiraho bavuga ko umupira wa Tanzaniya umaze kugera kurundi rwego.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button