Amakuru

Tchisekedi uyobora Repubulika iharanira demokarasi ya congo Ari mu mazi abira

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu, Abanyapolitiki barimo Moïse Katumbi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo biyemeje gufatanya bakavana ku butegetsi Felix Tshisekedi mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo bafatanya, bagatsinda Tshisekedi mu matora ateganyijwe uyu mwaka.

Bagaragaje ko hakenewe indorerezi zigenga zikurikirana igikorwa cyatangiye cyo kubarura abazatora no kugenzura ingengabihe y’amatora kugira ngo ubuziranenge bw’ibiri gukorwa bwizerwe.

Bagaragaje ko kandi Leta ya Tshisekedi ikoresha Komisiyo y’Amatora n’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga mu nyungu zayo, bityo ko hakenewe ibiganiro bizatuma abagize izo nzego bahindurwa, hakajyamo abemeranyijwe n’impande zose kugira ngo n’ibizatangazwa n’izo nzego mu matora bizizerwe.

Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko aba bagabo kandi bamaganye itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe na Leta hagamijwe kubacecekesha, basaba ko imfungwa zose za politiki zirekurwa.

Nubwo batatangaje niba abo banyapolitiki bazashyira hamwe bagatanga umukandida umwe, bagaragaje ko bagiye gufatanya mu bitekerezo n’imbaraga ku buryo amatora ya Perezida azaba mu mucyo no mu bwisanzure, kandi akaba mu gihe cyagenwe.

Abatavuga rumwe na Leta bamaze iminsi bafite impungenge ko Tshisekedi ashobora kwitwaza umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, akaburizamo amatora ya Perezida cyangwa akayimura, nkuko byagenze mu 2016 ubwo Joseph Kabila yiyongezaga imyaka ibiri nyuma ya manda yari yemerewe n’Itegeko Nshinga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button