AmakuruUbutabera

RIB yataye muri yombi umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Twambajimana Eric, umucamanza mu Rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.

Uyu Twambajimana , acyekwaho gutanga impapuro mpimbano zihamagaza (convocation) za RIB azoherereza umuntu wahunze igihugu kugira ngo azifashishe asaba ubuhungiro mu gihugu cy’ i Burayi, agaragaza ko yashakishwaga na RIB ku mpamvu za politike.

Izo mpapuro zafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Ukurikiranyweho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB irashimira abantu bose bagize uruhare mu gutanga amakuru kugirango icyaha kimenyekane n’abakigizemo uruhare bafatwe kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. (Ni ingingo yagaragajwe hejuru).

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button