Amakuru
Trending

Turahirwa Moses yatangaje ko yihinduje igitsina akaba umugore

 

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri ya moshions yambika abakomeye mu gihugu yatangaje ko yihinduje  igitsina.

Ni amakuru Ari gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga Aho kuri uyu mugoroba Moses yatigishije imbuga nkoranyambaga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa  Instagram uyu Mugabo uherereye mu gihugu cya Kenya yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwemeye kumuhindurira igitsina akaba umugore yarasanzwe ari umugabo, ati ” finally female on my ID, thank you Kagame” tugenekereje mu kinyarwanda yagize Ati, ” bwa nyuma ku byagombwa byange ndi umugore, urakoze Kagame”.

Mu minsi ishize nibwo Moses washinze inzu y’imideri ya moshions


yagiye agaragarwaho ibikorwa benshi bise iby’urukozasoni, nko gushyira hanze amafoto yambaye ubusa ndetse bikavugwa ko uyu Mugabo ari umutinganyi, sibyo gusa kuko yagiye agaragara yambaye imyambaro y’abagore.

Nyuma yo gukora Ibi benshi bacitse ururondogoro bavuga ko akomeje kwangiza isura n’umuco w’igihugu gusa ntihabuze abishimira uyu Mugabo ndetse bakamubwira ko bamushyigikiye ndetse bamwishimiye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button