AmakuruIbigezweho

Turashaka CANO setu ! Nyina wa Dorcas na Vestine ngo arajyana M Irene muri RIB

Nyuma y’uko Umunyamakuru Irene Murindahabi atangaje ko atagikomeje gukorana n’Abahanzikazi Dorcas na Vestine yafashaga mu bikorwa bya muzika, umubyeyi w’aba bana, yasohoye inyandiko ndende igaragaza umuzi w’iki kibazo, ndetse agaragaza ko bashobora kwitabaza RIB.

Mu ibaruwa ndende ya paji enye, Uzamukunda Elizabeth akaba umubyeyi wa Dorcas na Vestine, yavuze imuzi icyaha kihishe inyuma itandukana rya Irene Murindahabi n’aba bana b’abakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iyi baruwa, uyu mubyeyi avuga ko intandaro yabyo ari ukuba umuryango wa bariya bana bari bamaze iminsi babaza M. Irene ibijyanye n’uburyo ababyaza umusaruro.

Avugamo ko M. Irene yatekeye umutwe bariya bana akabatwara YouTube Channel ndetse n’imbuga nkoranyambaga ubundi akajya abikoresha mu nyungu ze bwite.

Hari n’aho avuga ko M. Irene yaba yaratse amafaranga abantu mu izina rya bariya bakobwa ubundi akayikubitira mu mufuka adahayeho n’igiceri cya 5 Frw bariya bana.

Kuri paji ya gatatu y’uru rwandiko, uriya mubyeyi avugamo ko umunyamategeko w’umuryango wabo yandikiye M. Irenge integuza ko natarekura YouTube Channel no kugaragaza amafaranga yose yaba yarabungutsemo, ko natabikora mu minsi itatu, hazitabazwa RIB.

Ibi M Irene ashinjwa abitera utwatsi akavuga ko atanze gutanga iyo shene ya Youtube ahubwo uyu mubyeyi agendera ku mabwire arimo urwango ya Mike Karangwa ndetse n’uwitwa Aimable bagiye mu matwi uyu mubyeyi kugira ngo begukane kureberera inyungu bariya bana.

Uyu mubyeyi avuga ko nta wamugiye mu matwi ko we icyo ashaka ari Cao maze M Irene agakomeza ubuzima bwe n’abana bagakomeza ubwabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button