IbikorwaremezoIkoranabuhangaUburezi

Twifuza ko umuturage yamenya akamaro ka murandasi n’uburyo agomba kuyikoresha_ISOC

Hirya no hino mu bigo by’amashuri, haracyagaragazwa ibibazo bya murandasi, cyane ko ikenerwa mu buzima bwa buri munsi ngo Umunyeshuri ayifashishe mugihe cyo gukora ubushakashatsi ku isomo runaka.

Ibi byose n’ibindi bikibangamiye iyihutishwa rya murandasi, nibyo byatumye umuryango Internet society ishami ry’ubRwanda, utangiza gahunda zo guahyigikira no guteza imbere murandasi nk’igikorwa remezo kiyoboye isi.

Mfitumukiza Emmanuel ni umuyobozi wa ISOC mu Rwanda, yavuze ko izi gahunda ahanini zigamije kwigisha abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kubaka iterambere.

Ati”Niyo mpamvu yatumye dushyiraho gahunda yo kwigisha mu bikorwa byacu kandi twifuza ko umuturage yamenya akamaro ka murandasi n’uburyo agomba kuyikoreshamo, ikamufasha mu iterambere aho kumwangiriza ahazaza, akaba ari nayo mpamvu twifuza ko ibikorwaremezo bya murandasi byegerezwa abaturage bose.”

Umuyobozi wa ISOC ishami ry’u Rwanda

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Bugesera kanatangirijwemo izi gahunda, Jacques Gashumba, yavuze ko kuri ubu hari abarimu bamaze guhugurwa ku ikoreshwa rya murandasi kuburyo bafasha bagenzi babo.

Yagize ati” binyuze mu mikoranire dufitanye na ISOC, muri gahunda zayo hahuguwe abarimu bo mubigo by’amashuri bitatu ku ikoreshwa rya murandasi, twasanze Kandi biborohereza mu myigishirize yabo, ndetse izi gahunda zayo zifasha abaturage baturiye ibigo by’amashuri kubona internet bitabagoye.”

Izi gahunda zirimo Internet for Education program, Safer internet program na Connecting the Unconnected Program, zose zireba ku ikoreshwa rya murandasi mu bigo by’amashuri no mu baturage muri rusange hagamijwe kwihuta mu iterambere.

Gahunda ya Leta yo kugeza interineti (Murandasi) kuri bose ni 60% mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa 2024, iyi ntego imaze kugerwaho ku kigero cya 20 ku ijana mu mashuri abanza na 57 ku ijana mu mashuri yisumbuye.
Gahunda eshatu zageragerejwe mu Bugesera.

Kuva mu mwaka wa 2020, ISOC Rwanda yakoreraga hirya no hino mu karere ka Bugesera mu gufasha ibigo by’amashuri kubona interineti, kongerera ubumenyi abarimu mu gukoresha interineti mu myigishirize no mu myigire, no guteza imbere interineti mu miryango mu buryo budahungabanya umutekano w’abayikoresha.

Kuva aho igeragezwa ry’izi gahunda zitangiriye, hahuguwe ibigo by’amashuri bitatu byop mu karere ka Bugesera, abarimu bagera kuri 300 bo mu bigo 46 bahawe ubumenyi ku Ikoranabuhanga, ndetse abaturage bagera ku 2,000 bigishijwe uko bashobora gukoresha interineti mu buryo bwiza, bubyara inyungu kandi budahungabanya umutekano.

ISOC Rwanda irashaka kwagura ibikorwa bya serivisi ku baturage benshi mu gihugu, aho isaba uruhare rwa buri wese, abaturage, ubufatanye n’indi miryango, ndetse n’ibihugu bifite intego zimwe.

Gashimba ushinzwe uburezi mukarere ka Bugesera

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button