AmakuruUmutekano

U Rwanda mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu biza ku isonga mubigendanye n’umutekano ku isi, ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Binyuze muri raporo yashizwe ahagaragara n’ikigo gikurikirana ibijyanye n’ubukungu n’amahoro (Institute of Economics and Peace: IEP), u Rwanda rwagaragaje nk’igihugu rukumbi cyabashije kuza imbere mu mutekano kuko na Tanzania yari iri hafi muri iyi raporo ya 2022, yongeye gusubira inyuma.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu birindwi bigize uyu muryango mu mutekano ariko ku Isi ni urwa 72 ruvuye ku mwanya wa 83 mu mwaka ushize. Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa 11.

Igihugu cya Tanzania cyahoze mu bihugu biza ku isonga muri Afurika, kuri iyi nshuro cyasubiye inyumaho imyanya isaga 30 kuko cyavuye ku mwanya wa 58 cyariho muri raporo iheruka ya 2021 kikaba kigeze ku mwanya wa 86. Ni mugihe ibihugu nka Kenya na Uganda nabyo byongeye gusubira inyuma ugereranyije nuko byari bihagaze muri raporo yabanje.

U Burundi nk’igihugu cyazahajwe n’imvururu zaguyemo benshi uhereye mu 2015, ariko ubu ibintu bikaba byaratangiye gusubira mu buryo, kiri ku mwanya wa 131 ku rutonde rwa GPI.

Ibihugu 163 ni byo biri muri raporo ya 2022 hashingiye ku kigero cy’umutekano n’ubukana bw’ibibi bikorerwa muri buri gihugu hashingiye ku ngingo 23 zirimo imiterere y’imvururu z’imbere mu gihugu cyangwa izituruka hanze yacyo, ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi, umutekano muke mu bya politiki n’ibindi.

Hari kandi amafaranga ibihugu bishora mu gisirikare ugereranyije n’umutungo mbumbe wabyo; uko aba make, ni ko igihugu gifatwa nk’aho gitekanye.

Ibihugu 25 bya mbere bitekanye kurusha ibindi ku Isi ni ibyo ku mugabane w’u Burayi aho ku isonga hari bitanu byo mu karere k’amajyaruguru.

Ku rundi ruhande ariko iyi raporo ya 2022 ivuga ko umutekano ku isi wagiye ugabanuka mu myaka 14 ishize ku buryo ibipimo bya buri gihugu byagiye bigabanukaho 3,2% muri rusange.

Ku mugabane wa Afurika, ibihugu bitanu bya mbere bitekanye ni Mauritius, Ghana, Gambia, Botswana na Sierra Leone mu gihe ibiteye inkeke ari Sudani y’Epfo, RDC, Somalia, Centrafrique na Sudani.

Ibi bikurikirwa n’ibindi byibasiwe n’ibitero bihitana ubuzima bwa benshi nka Libya, Mali, Ethiopia, Burkina Faso, Nigeria na Cameroon.

Ibihugu bitanu bya mbere bitekanye ku isi kuri uru rutonde birimo Iceland, Nouvelle-Zélande, Ireland, Danemark na Autriche.

Ibi bikurikirwa na Portugal, Slovenia, Czech Republic, Singapore, u Buyapani, u Busuwisi na Canada. Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 129, ikaba yarakomeje gusubira inyuma uhereye mu 2016.

Iyi raporo yiswe ‘Global Peace Index (GPI) ya 2022 yerekana ko ibihugu byo muri EAC, ni ukuvuga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo biri ku rutonde rw’ibihugu bidatekanye na mba ndetse biteye inkeke ku rwego rw’Isi. Ibindi biri kuri uru rutonde birimo Iraq, Syria, Afghanistan, Yemen n’u Burusiya ndetse na Ukraine iri mu ntambara.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button