Amakuru

U Rwanda ruzakira inama ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari

Abagera ku 2000 baturutse hirya no hino ku Isi bazahurira mu Rwanda mu nama y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari ryitwa Fintech, rizabera i Kigali guhera ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2023.

 

Iyi nama yateguwe n’Igicumbi mpuzamahanga cya serivise z’imali n’amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari cyashinzwe na Banki Nkuru y’igihugu ya Singapore (MAS).

Igicumbi mpuzamahanga cya serivise z’imali n’amabanki cya Kigali (Kigali International Financial Centre) gifasha ishoramari mpuzamahanga n’iryo ku mugabane wa Afurika.

Izitabirwa n’abayobozi bakuru, ba rwiyemezamirimo, abashoramari, ibigo binini by’ubucuruzi ndetse n’imiryango itandukanye, bashakira hamwe ibisubizo byo kugera kuri serivizi z’imari bidaheza no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza.

Iri huriro rigamije kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zihuriweho kandi zirambye mu gukoresha ikoranabuhanga mu mabanki n’ibigo by’imari no kwerekana imishinga y’ikoranabuhanga mu by’imari.

Biteganyijwe ko iri huriro rizatanga umusaruro binyuze mu biganiro bizibanda ku kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, higwa uko ubu buryo bwahendukira bose binyuze mu gushyiraho ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Hazaganirwa kandi ku gutanga inguzanyo hakoreshejwe ikoranabuhanga, harebwa uko hashyirwaho ubwoko bw’inguzanyo bubereye abafite ubushobozi buke n’ubuciriritse.

Hari kandi kugena uburyo bw’ishoramari n’ubukungu bwagutse, ubwishingizi na pansiyo buri wese yibonamo. Hazaganirwa kandi ku kubaka isoko ry’imari n’imigabane hagamijwe kwihutisha kugeza serivisi z’imari kuri bose.

Muri iyi nama izafungurwa na Perezida Kagame, ikanitabirwa na Madamu Jeannette Kagame, abazatanga ibiganiro barimo Tidjane Thiam, uyobora inama y’ubutegetsi ya Rwanda Finance Limited, Ravi Menon, uyobora Banki Nkuru y’Igihugu ya Singapore (MAS), John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda, Minisitiri Ingabire Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na inovasiyo mu Rwanda.

Hari kandi Dr Kingsley Obiora, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru ya Nigeria, Anna Ekeledo, uyobora AfriLabs, Iyinoluwa Aboyeji, uyobora Future Africa, Prof Olayinka David-West, wigisha mu ishuri ry’ubucuruzi rya Lagos, Dr Segun Aina, Perezida wa Africa Fintech Network, n’abandi.

src: IGIHE

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button