AmakuruUbuzima

U Rwanda ruzungukira byinshi muri ASFM

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimemyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera, yashimwe intambwe imaze gutera n’ibikorwa imaze kugeraho mu gihe cy’imyaka itanu imaze itangiye.

Ni ibyagarutsweho na Perezida wa ASFM Prof. Uwom Okereke Eze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 06 Werurwe 2023.

Iki kiganiro cyibanze kunama iri igiye kubera mu Rwanda, ihuza abakora ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, kuva ku wa 7-10 Werurwe 2023.

Iyi nama izitabirwa n’abarenga 400, barimo inzobere n’abayobozi b’ibigo bitanga ibimenyetso bya gihanga, abashakashatai, abahanga mu bya siyabsi, abarimu muri za Kaminuza, inzego z’umutekano n’abandi.

Prof. Eze yavuze ko umwihariko bashingiyeho batoranya u Rwanda kuba rwakwakira iyi nama, ngo ni intambwe rumaze gutera mu gutanga ibimenyetso bya gihanga, harimo no kuba kandi rufite laboratwari nyinshi zitandukanye kandi zikorera ahantu hamwe.

Ati”Ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guteza imbere gutanga ibimenyetso bya gihanga bigaragazwa n’ishyirwaho rya laboratoire itanga serivisi zitandukanye bikorewe ahantu hamwe. ASFM yishimiye kwakirira iyi nama mu Rwanda kugira ngo twigire urwo rugendo.”

Umuyobozi wa RFL, Dr. Charles Karangwa yavuze ko Laboratwari y’u Rwanda na yo ifite byinshi izungukira muri iyi nama birimo kwisuzuma no kunoza imikoranire n’abandi.

Yagize ati “Abakora tekinoloji igezweho na bo bazayitabira ni ukureba ngo tekinoloji dukoresha uyu munsi iracyagezweho? Ese nta bihugu byadusize? Tuzungukiramo byinshi nk’abanyarwanda.”

RFL ifite umwihariko wo kuba ifite Laboratwari zirenga 10 zikorera mu nyubako imwe kandi zunganirana mu rwego rwo gutanga ibimenyetso bya gihanga byizewe.

Ifite ibikoresho bigezweho n’abakozi b’inzobere. Ishimirwa ku kuba itanga ibisubizo mu gihe gito aho bitarenza iminsi 7. RFL imaze kuba isoko ry’ibihugu bisaga 20 byo muri Afurika.

Kuri ubu iyi Laboratwari ya RFL itanga service zitandukanye zirimo gupima utunyangingo ndangasano cyangwa se DNA, gupima imirambo hakamenyekana icyishe uwo muntu, inyandiko, amajwi n’amashusho ndetse n’ibindi.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button