Amakuru

“Ibiza Nawe bimukozeho” Uwari Mayor w’akarere Ka Rubavu yavanywe mu nshingano

Kambogo Ildefonse wari umuyobozi w'akarere ka Rubavu yakuwe kuri izi nshingano.

Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gukura mu nshingano uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildefonse kubera kutuzuza inshingano ze zirimo kurengera abaturage.

Benshi bagaruka kuri ibi, bavuga ko bishingiye ku kuba ataritwaye neza mu gucunga ibibazo biherutse kwibasira aka Karere by’Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yibasiye Intara y’Iburengerazuba inabarizwamo aka Karere ka Rubavu yayoboraga.

Amakuru dukesha  RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, avuga ko Inama ya Njyanama y’Akarere ka Rubavu, ari yo yafashe icyemezo cyo guhagarika Kambogo Ildefonse.

Ni umwanzuro ushingiye ku kuba uyu wari Umuyobozi w’aka Karere, Kambogo Ildefonse atarabashije kuzuza inshingano ze zirimo no kurengera abaturage mu bihe akarere yarabereye umuyobozi kamazemo iminsi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button