Iterambere ry'umugore

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatumye bigobotora itotezwa ry’umuryango

Bamwe mu bagore bakora mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babumazemo igihe kitari gito mu karere ka Rwamagana, bavuga bwabafashije kwiteza imbere no kwicyemurira bimwe mu bibazo bahuraga nabyo, cyane ko benshi muri bo ari ababyariye iwabo.

Bavuga ko mbere yo kwinjira muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari babayeho mubuzima butoroshye kuko bari barabyariye iwabo ndetse bakiri bato, ababyeyi babo bikabananira kubyakira kugeza ubwo biyemeje kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye atari uko bari babikunze ngo ahubwo ari ukureba ko bwacya kabiri.

Tumukunde Aline na Mukarutesi Jackline ni bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru UMUSEMBURO, bavuga ko binjiye mu bucukuzi bw’amabuye mu mwaka ushize wa 2023, ariko ngo babwinjiyemo kubera itotezwa bakorerwaga iwabo murugo.

Aline ati “kuva nakwinjira muri ubu bucukuzi bw’amabuye ubuzima bwarahindutse cyane, kuko nabyariye murugo bakajya bantoteza cyane, ariko ndareba ndavuga nti uwajya hariya umenya nagira icyo nkurayo, narahageze bibanza kungora ariko barandwaza, uko iminsi yagiye yicuma nagiye mbishobora, kuri ubu ndi mu kimina ntangamo ibihumbi bitatu buri cyumweru ndetse n’umwana wanjye nkamubonera icyo ashaka.”

Mukarutesi nawe ati” maze umwaka n’igice muri aka kazi ariko kangejeje kuri byinshi, ubu nubakiye inzu mama umbyara, nishyurira musaza wanjye amashuri, nkabasha no kwita kumwana wanjye, ndetse n’ibindi byose byo murugo ninjye ubimenya kandi nkaba ndi no mu itsinda ritanga ibihumbi 50frw kukwezi byose mbikura muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

“Umukobwa utarize ngo arangize amashuri arasuzugurwa cyane, gusa iyo hari icyo ukora ntawagusuzugura kuko ntawe uba utega amaboko. Ikinshoboza ni ukwiyumvisha ko nshoboye bikantera imbaraga zo kugakora nishimye cyane ko naje hano nshaka iterambere.”

Bavuga ko aka kazi katumye bigobotora itotezwa ry’umuryango

Bavuga ko iyo bakigera muri aka kazi bibanza kubagora kwiyakira, kuko akenshi abagabo basanzemo bakunda kubahimba amazina atandukanye, gusa ariko ngo bakabyirengagiza kuko baba bafite icyo bashaka kugeraho.

Aline ati” iyo ukigera hano baguhimba amazina kuko baba bumva ko wenda uzanywe n’uburaya aho hantu, nkubu hari uwo bise ngo “icyabajama”. Birakugora kwiyakira ndetse ukabanza ukananuka cyane, ariko iyo ubirwanyije birakunda.”

“Aho kugira ngo wirirwe mumuhanda uri muzindi ngeso wicuruza se cyangwa ukora ibindi bitaguhesheje ishema, waza mu kirombe kandi ntabwo bisebetse cyane ko ubasha kwigurira buri kimwe cyose ushaka utiyandaritse. Nkubu njye mfite intego yo kwigurira imashini idoda kuko nabyize ndetse nkagura n’ingurube ubundi nkabona kuva muri aka kazi.”

Gusa nubwo bimeze bityo bvuga ko abagore bahabwa uburenganzira bwabo, kuko iyo hari ugerageje kubahohotera abihanirwa hakurikijwe amategeko agenda ikigo cyabo.

Eng. Tuyishime Divine ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri MMB CompanyLtd, avuga ko mu myaka ibiri amaze akorera iki kigo yabonye ko abagore n’abakobwa bashoboye cyane iyi ikaba ari nayo mpamvu batabasubiza inyuma muri aka kazi.

Ati” mbere wasabaga akazi abakire bakakakwima kuko uri umukobwa, ariko muri iyi company abayobozi bumva uburinganire cyane. Nkanjye natangiye hano ndi kwimenyereza umwuga, ariko kubera gukora cyane no kumbonamo ubwo bushibozi baranyizeye bampa akazi batitaye ko ndi umukobwa ahubwo bashingiye kubyshobozi bambonyemo.”

“Abakobwa nibatinyuke baze mubucukuzi kuko harimo akazi, hagufungura mumutwe kandi bikakwinjiriza amafaranga menshi ari nayo mpamvu duha agaciro abagore n’abakobwa muri iki kigo.”

Eng. Tuyishime Divine avuga ko abakobwa badakwiye kwitinya muri aka kazi

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, igaragaza ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe murukugaragaramo umubare muto w’abagore barwinjiramo, bityo ngo hakaba kanewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo naho umubare wiyongere.

Abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bari ku kigero cya 16%, mu gihe abafite ibirombe bicukurwamo bari ku kigero cya 11%, naho mu gihugu hose hakaba hari za sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zigera hafi 150.

Photos by Gilbert Mahame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button