Iterambere ry'umugore

Ubudozi bw’inkweto bwamukuye mubwigunge yaterwaga n’ubumuga afite

Buri tariki 08 Werurwe buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihia umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ni umunsi abagore by’umwihariko abo mu Rwanda, bagaragaza aho bageze biteza imbere bakaboneraho n’umwanya wo kwigisha bagenzi babo bagitekereza ko bazarya ari uko bagaburiwe n’abagabo babo.

Imyaka 30 irashize Umunyarwandakazi ari murugamba rwo kwiteza imbere. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zatinyuye abagore mu rugamba rw’iterambere.

Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, hari uburenganzira umugore atagiraga ndetse hari n’imirimo atashoboraga gukora kuko yitwaga iy’abagabo, muriyo harimo nk’ubwubatsi, kudoda inkweto, ubucukuzi bw’amabuye n’iyindi.

Nubwo byari bimeze bityo ariko kuri ubu umunyarwandakazi yarenze iyo myumvire abafashijwemo na leta y’u Rwanda, nkuko bigarukwaho na Charlotte Manishimwe ufite ubumuga bw’ingingo ariko kuri ubu akaba atunzwe no kudoda inkweto.

Ati” mbere byari bigoye kubona umugore cyangwa umukobwa w’umukorodoniye, kuko twumvaga ari ukwisuzuguza cyangwa se tumva ko ari umurimo wagenewe abagabo. Gusa aho mbyinjiriyemo, nabonye ko ntatandukaniro ririmo kuba naba umukorodoniye nkuko musaza wanjye yabikora, kuko arinjiza nanjye nkinjiza kandi hari n’igihe usanga akenshi murusha n’abakiriya. Byabanje kungora ariko kuko nabonaga aribyo ngomba gukora kandi narabonaga muri aka gace k’iwacu muri Ndego bikenewe, nabishyizemo umwete mbasha kwiteza imbere.”

Charlotte avuga ko abyinjiramo abantu bavugaga ko bizamugora cyane ko afite ubumuga bw’ingingo, ibyo bigatuma bavuga ko bitazamushobokera ndetse bigatuma nawe acika intege.

“Yewe banciye intege, bakavuga ngo umuntu w’ikimuga se azashobora kudoda inkweto ate n’uruhinja ahetse mumugongo! Nanjye nkababwira nti ese ko namugaye ukuguru hari ubwo namugaye amaboko! Mugihe rero nyafite nagombaga kuyakoresha nkabona ibitunga umukobwa wanjye cyane ko na se yamwihakanye. Rero nagombaga kimurwanira ishyaka nirengagije amagambo y’abantu.”

Uyu mubyeyi akomeza agaragaza ko nubwo bamuciye intege, bitamubujije gukora kugira ngo agere kucyo yifuza, cyane ko asigaye afite inzu ikora inkweto mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza.

“Urumva natangiye ndi umukorodoniye usanzwe udoda urukweto rwacitse, ariko uko iminsi yagiye iza, nabonye ubumenyi bwisumbuyeho none ubu ngeze ku rwego rwo kugira inzu yanjye idoda inkweto zikajyanwa ku isoko. Inyinshi tuzikora mumpu. Usibye ibyo kandi hari n’abanyeshuri ubu nsigaye nigisha ndetse igitangaje bamwe muri bo ni abantsekaga bavuga ko ntazabishobora ariko aho bageze abarashimishije nabo ubu bashobora kwiteza imbere badateze amaboko abatware babo.”

“Ubu umwana wanjye yiga mu ishuri ryiza, mba munzu ntakodesha, ndetse sinshobora kuburara kuko nkora inkweto abantu bakangurira njye n’umwana wanjye tukabaho, hari kandi amatungo nakuye muri ubu budozi, arimo ihene, inkoko, intama ndetse n’inka, kuburyo ntashobora kurwara ubworo kandi n’umwana wanjye ntagaragare nk’umwana w’umugore gusa, ahubwo nkamubera Papa na Mama.”

Gusa Charlotte nubwo ibyo byose yabigezeho, avuga ko akigorwa no kubona isoko.

“Imbongamizi kuri ubu nkifite nuko isoko rikiri rito, ariko ndamutse mbonye aho ngurishiriza inkweto zanjye hagari umusaruro wakwiyongera kurushaho. Gusa mfite icyizere ko naho nzageraho nkahabona, abaguzi bakiyongera kurushaho.”

Charlotte agaragaza ko nibura ku kwezi ashobora kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100frw, abikuye muri ubu budozi bw’inkweto ndetse yanakuramo ibyo akeneye byose murugo agasangura ibihumbi 15frw byo kwizigama.

Inama y’igihugu y’abagore igaragaza ko nyuma yo kubohora u Rwanda, umugore atasigaye inyuma mu iterambere, bikagaragazwa n’imibare nk’aho mu nteko harimo abagore 61.2%, abari muri guverinoma ni 45%, abasenateri ni 34%, naho munzego zibanze n’ahandi hagenda hagaragara abagore mu bikorwa bitandukanye ni 30%.

Imibare kandi igaragazwa n’inama y’igihugu y’abagore kandi igaragaza ko nibura abagore 84% bakoresha ikoranabuhanga, 47.7% biga ubumenyi ngiro na siyansi. Abagore bagera kuri 24% bafite ibyangombwa by’ubutaka bibanditseho bonyine, ndetse 64% by’ubutaka byanditse kubashakanye ubwo naho hakaba harimo n’abagore, 14% by’ibyangombwa by’ubutaka byanditswe ku bagabo gusa.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’umugore muri uyu mwaka by’umwihariko mu Rwanda iragira iti” imyaka 30 umugore mu iterambere.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button