Ubuhamya

Ubuhamya: yarapfuye arazuka, ndetse arakubitwa cyane, batazi ko biterwa n’igicuri

Hari benshi batekereza ko kurwara igicuri ari ukwikubita hasi ukazana urufuzi amaso agahenengera. Njye narwaye igicuri gitandukanye nicyo basanzwe bazi.

Reka mbagezeho ubuhamya bw’ibyambayeho kuva mfite amezi icyenda kugeza mfite imyaka 18 y’amavuko. Munyihanganire sindi bubashe kwivuga amazina ariko icyo nshaka ni ukugira ngo mubashe kumenya ko hatabaho ubwoko bumwe bw’igicuri Kandi mumenye ko gukurikirana umwana akiri muto ukamuvuza bimufasha gukira vuba.

Ndi umwana wa kabiri iwacu mu muryango. Ubwo Mama yari ampetse mfite amezi icyenda, ngo icyo gihe yari Ari mumurima ahinga, agiye kumva yumva ndarize cyane ariko byabindi by’umwana murizi udakurwa urutozi, Mama yagize ngo nibyabindi bisanzwe. Aho ahugukiye ngo ankure mumugongo kuko yumvaga natuje ntakiri kurira, byaranze kuko ngo yansanze nagagaye.

Yagize ubwoba bwinshi yiyambaza umukecuru wahingaga iruhande rwe maze arareba asanga Koko nagagaye, niko guhita amurangira umusaza wagombaga kumfasha akampa umuti. Yanyarukiye kuri uwo musaza arangije asaga adahari yagiye ku isoko, gusa uwo musaza aba imfura bamugaruriye munzira aremera araza ansabikira umuti wo kunywa nundi wo gucisha mumazuru.

Bakimara kumpa uwo muti naritsamuye cyane kuburyo byateye Mama ubwoba, aravuga ati noneho umwana wanjye ndamuhuhuye agiye kwicwa no kwitsamura. Yarantahanye ageze murugo akomeza kunyitaho ariko ubuzima buranga ngenda mucika, kugeza ubwo yabonye ko napfuye bajya kuzana abaturanyi, abasenga barasenga ari Nako nagiye gukoresha isanduku yo kunshyinguramo.

Ibyo ntibyamaze igihe kuko nyuma y’amasaha atatu Aho bari bandyamishije ngo narindi iruhande rwa masenge, agiye kubona abona ndabyutse ntangiye gukambakamba nkuko bisanzwe. Yahise abibwira Mama, nuko isanduku bari bagiye gukoresha barayireka bashima Imana ko nzutse. Gusa icyateraga Mama agahinda ni ukuba naringiye gupfa Papa wamusize kubera impamvu z’akazi akamusiga antwite akaba atari kumbona ndi muzima ngo arebe ukuntu dusa ndetse n’inkovu yavukanye nanjye narayivukanye.

Yabayeho yigunze yumva adashaka kujya mubandi kubera igicuri.

Kuva icyo gihe rero kugeza ngize imyaka itatu y’amavuko banjyanaga Kwa muganga kuntera urushinge rwa buri munsi kugeza ubwo njye nabwiye muganga nti muga, mbabarira sinzongera kurwara, kuko naringize iyo myaka yose nterwa urushinge ku kibuno buri munsi.

Iminsi yaricumye ndetse naho twabaga tuza kuhava, twerekeza mu bindi bice by’igihugu. Ya ndwara rero iwacu batari Bazi ko ndwaye, ku myaka itandatu yagarukanye Indi sura. Ntabwo nagagaraga, ahubwo nataga ubwenge nkamera nk’ikirobo bateretse hariya.

Ndibuka igihe kimwe Mama yari atetse arangije arambwira ngo genda unzanire umufuniko w’isafuriya n’akamamiyo. Ubwo abateka ibyo mvuze murabyumva cyangwa murabisobanukiwe. Nkibisanzwe nakoranaga umwete. Naragiye ndabizana mbimugejeje imbere ubwo mba ndafashwe, kandi iyo nafatwaga sinikubitaga hasi, oya, ibyo nabaga mfite byikubitaga hasi njyewe nkakomeza mpagaze. Niba ukuboko kwari kuzamuye ubwo nuko kwagumaga kumeze nyine Kandi nagaruraga ubwenge nka nyuma y’amasaha abiri.

Mama rero abonye bigenze bityo yagize ngo ni agasuzuguro ngo ndabimutereye hoshye ari imbwa, yahise afata inkoni arankubita ariko ntiyitaye ko ntari kwinyeganyeza. Icyakora numvise inkoni yanyuma gusa, ndamubaza nti ma kuberiki uri kunkubita? Ibyo wantumye se sinabizanye? Mama yarantutse ambwira ko namusuzuguye ariko nanjye kuko ntarinzi ibyo aribyo ndabireka, gusa inkoni yankubise nibwo zari zitangiye kundya.

Ntibyaciriye Aho kuko uko bagendaga bandangarana niko narushagaho kuremba ariko bo bakagira ngo ni agasuzuguro. Nubwo ibyo byose byabaga najyanye kwiga, ndiga bisanzwe ariko ngeze mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza noneho biba ibindi bindi kuko natangiye kujya mba uwa 38 mu banyeshuri 40, nkagira amanota 35, mbese umwanya warutaga amanota, ubwo naringize imyaka 10 iwacu bataramenya icyo ndwaye, kuko Papa ntiyabikozwaga yabwiraga Mama ko Ari ubwoba bw’abagore ariko ko ntacyo ndwaye ari ibyo nikora.

Tuzakomeza igice cya Kabiri……………

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button