Amakuru

Ubuhanuzi bwa Mucyo Antha kuri Kiyovu sports bwatumye benshi bongera Kumwibazaho

Umunyamakuru Mucyo Antha nyuma y’ibyo yagiye atangaza kuri Kiyovu sports bikaba bisa naho biri gusatira kuba impamo ikizere agirirwa n’abamukurikira kongeye kwiyongera.

Ku munsi w’ejo nibwo Kiyovu Sports yatakaje umwanya wa mbere nyuma y’uko itsinzwe na sunrise, maze APR FC igatsinda Rwamagana City.

Mu kiganiro gitambuka kuri Radiotv10, mu gitondo cyo Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 gicurasi 2023, Mucyo Antha yumvikanye afite akanyamuneza ahanini gaturuka Ku kuba Kiyovu sports yaratakaje ndetse amahirwe yo kwegukana igikombe arayoyoka, ndetse uyu Mugabo yakomeye amashyi ikipe ya APR FC.

Mu munsi ishize nibwo Mucyo Antha yumvikanye avuga ko Kiyovu Sports itatwara igikombe icyo aricyo cyose, ndetse nyuma y’aho Kiyovu Sports Isezerewe mu gikombe cy’amahoro. nyuma y’aho, Mucyo Antha yumvikanye kandi agira Inama Perezida Juvenal Guhagarika Bertrand kubera ibyo yari yatangaje, Ibitaribyoo ngo ko batatwara igikombe, gusa uyu musore ntiyahagaritswe kuko n’umukino batsinzwe ejo yari mu kibuga.

Ubwo butumwa bwose Mucyo Antha yagiye atangaza Kuri Kiyovu Sports Ku musozo bukaba bibaye impamo bwatumye uyu Mugabo benshi bemeza ko azi Umupira w’ U Rwanda Koko.

Mucyo Antha ni umwe mu banyamakuru bakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ahanini bishingiye Ku biganiro akora, bamwe bavuga ko ari ibihuha abandi bakemeza ko ari umuhanga mu gushaka amakuru.

Kiyovu sports yatakaje umwanya wa mbere

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button