Imyidagaduro

Ubukwe bwa Gisa Cy’Inganzo na Yackin bwajemo kidobya

Gisa Cy’Inganzo wamamaye mu muziki Nyarwanda nyuma y’iminsi hari integuza y’ubukwe n’umukobwa bari mu rukundo ,yatangaje ko zabyaye amahari ubukwe bwagombaga kuba kuwa 01 Mutarama 2021 butakibaye.

Ibi Gisa cy’Inganzo uri muri 19 bari guhatana mw’irushanwa rya The Next Pop Star yabihamirije Itangazamakuru ko Ubukwe bwe yabusubitse nyuma yo gusanga umukobwa bagomba kubana akaramata afite imyitwarire itari myiza akaba yaranakuyeho Telefone kuburyo Gisa cy’Inganzo atazi amerekezo umukunzi we aherereyemo.

Barindisezerano Yackin wagombaga gusezerana akaramata kugeza imvi zibaye uruyenzi na Gisa bivugwa ko yahinduye telefone yimuka naho yabaga kuburyo ubu imiryango yombi yateranye ireba icyakorwa gusa Gisa mw’ijambo rikakaye yagize ati :

” Ntiwakwirahuriraho umuriro uwubona “

Gisa avuga ko hajemo ikibazo cy’imyitwarire idahwitse y’umukobwa ariyo mpamvu basubitse ubukwe kugira ngo umukunzi abanze yisubireho byananirana buri wese akanyura inzira ye.

Gutora Gisa cy’Inganzo muri The Next PopStar bisaba kujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika TNP 2 korehereza kuri 1510.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button