AmakuruUbutaberaUbuvugizi

Uburasirazuba: Abayobozi basabwe ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Kubura ubushobozi bw’amafaranga, imirire mibi, agahinda gakabije baterwa n’ubuzima barimo, ni bimwe mu byagaragajwe n’intara y’iburasirazuba nka bimwe mu bikibangamiye abangavu batewe inda.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ntara y’iburasirazuba, ahagaragajwe ko hasabwa imbaraga n’ubufatanye bya buri umwe ndetse n’ubukangurambaga bwinshi, kugira ngo inda z’imburagihe mu bangavu zigabanuke.

Gahamanyi Emmanuel umushinjacyaha mukuru kurwego rwisumbuye rw’akarere ka Ngoma, avuga ko buri muyobozi wese agomba kumva uruhare rwe mu kurwanya inda ziterwa abangavu, ntibiharirwe urwego rumwe gusa.

Ati”ntabwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu bizaharirwa abakozi ba RIB cyangwa izindi nzego z’ubutabera, ahubwo ni urugamba rushoboka mugihe twafatanya twese nk’inzego zitandukanye, tugahindura uburyo dukoramo ubukangurambaga.” Dukwiye kwisuzuma niba Koko imbaraga dushyira muri iki kibazo arizo zikwiye duhereye kunzego zo hasi. Niba tudafatanyije ngo hatangwe ubutabera ucyekwaho gusambanya umwana umwe azabikora no kubandi. Rero uburyo bwo gukumira iki cyaha nibuhinduke kandi n’abafatanyabikorwa babigizemo uruhare.”

Buriya izi manza mubona zo gusambanya abana zishingira akenshi kubimenyetso, rero mutubwirire abaganga kujya babika neza ibi bimenyetso kugira ngo byifashishwe mubutabera.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere (GMO) Nadine Umutoni Gatsinzi, avuga kuri iki kibazo cy’abangavu baterwa inda yagize ati” twebwe nka GMO icyambere dukora ni ugukurikirana tukanasuzuma noneho ibyo tubonye tukabitangamo raporo. Rero hano twabonyeko ibi byaha hari igihe biturutse ku nzego z’ibanze zidatanga amakuru, gusa icyiza twabonye nuko ibi bibazo byose muri iyi ntara biri gukurikiranwa.”

Nadine Umutoni Gatsinzi, umuyobozi muri GMO

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Pudence Rubingisa, yasabye inzego zitandukanye gutahiriza umugozi umwe kugira ngo iki kibazo kibashe gukemuka.

Ati” dukomeze rero ubufatanye, dutahirize umugozi umwe, kugira ngo ibyiza twagezeho dukomeze tubyubakireho, duhashye inda ziterwa abangavu ndetse n’ibindi byaha byose mu ntara yacu.”

Pudence Rubingisa Guverineri w’intara y’iburasirazuba

Ubuyobozi bw’iyi ntara bugaragaza ko bigiye kubakira ubushobozi aba bangavu batewe inda, n’abashobora gusubira ku ishuri bakajyanwayo, kugira ngo bakomeze gukumira n’ibindi byaha bisa n’ibi.

Imibare yakusanyijwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa cyiswe Gad week, yagaragaje ko nibura abangavu batewe inda mu turere tw’iyi ntara ari 1281. Imibare kandi yo mumwaka wa 2023-2024 igaragaza ko abangavu 8,801 bari hagati y’imyaka 14 na 19 batewe inda, akarere ka Nyagatare kakaba kigariye abasaga 1725 batewe inda naho Rwamagana ikaba ariyo ifite umubare muto w’abangavu batewe inda ugereranyije n’utundi turere.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button