MumahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya buvuga ko bwiteguye gukoresha intwaro kirimbuzi, mu gihe bwashotorwa

Nyuma y’igihe kirekire mu gihugu cya Ukraine hari intambara yashojwe n’uburusiya, Perezida Vladimir Putin yongeye kumvikana avuga ko yashobora kuba hagiye gukoreshwa intwaro kirimbuzi muri iyi ntambara.

Putin yumvikanishije ko intambara yo muri Ukraine ari iy’igihe kirekire, Kandi ko kuri ubu hashobora kwifashishwa intwaro kirimbuzi Cyane ko atari ubwambere zaba zikoreshejwe. Yunzemo ko ariko badashobora kuzikoresha nta gikorwa cy’ubushotoranyi bakorewe.

Ibi yabivugiye mu nama ngarukamwaka y’akanama k’uburusiya k’uburenganzira bwa muntu, akoresheje iya kure aho yari aherereye mu mujyi wa Moscow.

Yagize ati” nta mpamvu yo kubihisha kuko ngo nubundi ibyago byo kuba byakorwa bikomeje kwiyongera.”

Nubwo yavuze Ibyo ariko Perezida Putin yashimangiye ko Uburusiya butazakoresha izi ntwara butashotowe ngo kuko Uburusiya atari ubusazi Kandi ko bazi neza icyo intwaro kirimbuzi zikora.

Mu mvugo ye, Putin yongeye kumvikanisha neza ko Uburusiya aribwo bufite intwaro kirimbuzi nziza kandi zigezweho ku isi ku rwego rwo hejuru.

Putin wari witeze gutsinda Ukraine mu ntambara mugihe gito, yavuze ko nubwo Ibyo bitaragerwaho ariko ngo hari byinshi byakozwe birimo gufata ibice bimwe bya Ukraine bikomekwa ku Uburusiya.

Tumwe mu duce twafashwe n’Uburusiya muri Ukraine harimo Kherson, Zaporizhzhia, Luhansk na Donetsk, nubwo byanyuze mu matora yiswe kamarampaka, Ibintu bitakiriwe neza n’amahanga.

Perezida Putin avuga ko Uburusiya bwiteguye gukoresha intwaro kirimbuzi mu gihe bwashotorwa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button