Ubuzima

Ubushakashatsi bugaragaza ko abaturiye imipaka bafite ibyago byo kwandura imitezi

Indwara y’ imitezi ni indwara ubusanzwe iterwa n’agakoko kitwa Neisseria Gonorrhoeae. Ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba ishobora gufata abagabo n’abagore mu gihe babonanye umwe muri bo ayirwaye.

Iyo ndwara iyo ifitwe n’abagabo igaragaza ibimenyetso vuba ariko ku bagore bisa n’ibitandukanye kuko umugore ashobora kuyibana atagaragaza ibimenyetso. Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura abagore bangana na 60% batagaragaza ibimenyetso mu gihe 40% ari bo bashobora kubigaragaza.

Dr. Niyonzima Jean Pierre ni inzobere mu kuvura indwara z’abagore, agaragaza ko iyi ndwara kuyirinda bishoboka by’umwihariko ku bantu batarashaka abagore cyangwa abagabo, ndetse ariko ngo n’abamaze gushaka, bakaba bashobora kuyirinda.

Ati ” birashiboka cyane kuyirinda rwose, cyane ku muntu utarashaka umugabo cyangwa umugore, asabwa kwifata gusa byananirana agakoresha agakingirizo, naho kubashakanye ho hakabaho ubudahemuka. Ikindi kandi cy’ingenzi ni uko uyirwaye nawe yayivuza hakiri kare kandi agashishikariza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye kuyivuza hakiri kare, kugira ngo urwo ruhererekane rushobore kuranduka, kuko umwe niyivuza abandi bakayigumana bizaba ari ikibazo.”

Dr. Niyonzima kandi agaragaza ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara, ari urubyiruko nibura kuva ku myaka 15 kugeza kuri 24, kuko akenshi baba batarashaka, rero bakenera imibonano mpuzabitsina bakayikorana n’abantu batandukanye.

Ati”Ubushakashatsi bwakozwe haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi, bwagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24, aribo barwaye cyane indwara y’imitezi. Gusa ariko abandi bakunda guhura n’iyi ndwara harimo abakora umwuga w’uburaya kandi akenshi ntibakoresha agakingirizo.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC bwo muri 2018, bugaragaza ko abantu bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara cyane nanone, ari abatuye ku mipaka no mu mijyi minini, nko muri Kigali byagaragaye ko ariho hari umubare munini wabarwaye imitezi, ugereranyije n’utundi turere, aho muri utu turere usanga bafite nka 2.5% , naho muri Kigali bari hejuru ya 5%.

Dr. Niyonzima ati”usibye rwa rubyiruko twabuze haruguru, abandi bantu bagaragaza n’ubushakashatsi ko bashobora kwandura imitezi ku kigero cyo hejuru ni abaturiye imipaka, aha havuzwe ni Rubavu, Rusizi, Byumba n’ahandi, kubera ko ari ho haba abantu bakora uburaya cyane kandi nkuko nabivuze, ntabwo umuntu ukora uyu mwuga yibuka gukoresha agakingirizo.”

Dr. Niyonzima Jean Pierre, inzobere mu kuvura indwara z’abagore

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko umuntu ashobora kumenya ko yanduye imitezi, hagati y’iminsi ibiri na 30, gusa ariko ku bagabo ibimenyetso bikaboneka nibura hagati y’iminsi itatu n’itanu.

Ku bagore bagaragaje ibimenyetso by’ uko barwaye imitezi babona amatembabuzi adasanzwe(amashyira) mu gitsina kubabara igihe bagiye kwihagarika no kutamererwa neza mu rw’ungano rw’ igogora mu gice cya nyuma.

Ku bagore bamwe na bamwe barwaye indwara y’imitezi bashobora kugaragaza ibimenyetso kuri nyababyeyi igihe twa dukoko twayibasiye. Ibi ngo bikaba ari na byo ahanini bitera kubabara mu nda yo hasi. Ubu bubabare akenshi ngo umugore abwumva igihe akora imibonano mpuzabitsina n’ umugabo.

Ibindi bimenyetso kandi ngo bishobora kubwira umugore ko arwaye imitezi ni igihe agiye mu mihango ntamererwe uko yari asanzwe. Muri iki gihe ngo umugore ufite iyi ndwara usanga ava cyane mu gihe agiye mu mihango.

Ku bagore batwite twa dukoko dukwirakwiza imitezi dushobora gufata umwana mugihe arimo kuvuka bityo akavukana ingaruka zayo. Icyo gihe umwana avukana indwara yitwa Gonorococcal Ophtalmia.

Ni gute wamenya ko urwaye imitezi?

Mu gihe ugaragaje ibi bimenyetso ni byiza kugana muganga akagusuzuma. Abagore akenshi basuzumwa batanze ikizamini cy’ inkari cyangwa amatembabuzi yo mu nkondo y’ umura. Uwatanze ibi bizami ahabwa imiti ariko akazongera gutanga ibizamini kugirango barebe niba yarakize.

Kimwe mu bishobora kurinda iyi ndwara ko ikwirakwira harimo kudakorana imibonano mpuzabitsina n’ abantu benshi. Ku bagore by’ umwihariko, bagomba kwisuzumisha mu gihe batwite kugirango bamenye koko niba bataranduye imitezi hagamijwe kurinda abana babo kuvukana ingaruka.

Imibare igaragazwa na RBC, yerekana ko qindwara zandurira mu myanya ndangagitsina haba ku bagabo n’abagore yagiye izamuka. Nk’umwaka wa 2019, hapimwe abasaga Miliyoni 6 n’ibihumbi 600 abagaragaweho izo ndwara bagera ku 184,477 bangana na 3.3% by’abasuzumwe bose .

Abandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina baeiyongereye

Mu mwaka wa 2020 mu mezi 5 abanza hasuzumwe abasaga miliyoni 2 n’ibihumbi 100 nyamara abagera ku 77,226 basanze bayirwaye bahwanye na 3.5% by’abasuzumwe bose.

Imibare kandi itangazwa na RBC yo kuva mu kwa karindwi 2021 kugeza mu kwa gatandatu 2022 igaragaza ko ubwandu bw’izi ndwara mu Rwanda ari 4.2% umubare munini ukaba ugaragara mu bafite imyaka hagati ya 25 & 29 ndetse na 25 & 49.

Ibi, ngo ahanini biterwa no kuba birara ntibirinde, ndetse bakanagira ipfunwe ryo kuzivuza mu gihe bagaragaje bimwe mu bimenyetso byazo. bamwe mu rubyiruko twaganiriye, bavuga ko uko iterambere ry’ ikoranabuhanga rirushaho kubahuza, bivamo ubucuti no kwizerana bituma hari ubwo batirinda mu bihe by’imibonano mpuzabitsina, ndetse abagize ibyago byo kuyanduriramo izi ndwara bagatinya kuzivuza ngo badasekwa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button