Imyidagaduro

“Udakunda Dj Briane ntabwo akunda u Rwanda”_Marie Immaculee

Ingabire Marie Immaculee uzwiho kutaripfana, yagaragaje Dj Briane nk’intwari ikiriho igihugu gifite.

Hari mu kiganiro kuri Televiziyo ikorera kuri murandasi ya Chita magic, ubwo yari abasjijwe ku byabaye kuri Briane ubwo yari yaragiye I Burayi by’umwihariko kubivugwa ko ashobora kuba Ari kwishyuzwa na Social Mula, ndetse no kuba yarahuye n’ikibazo cy’amafaranga bikamutera kurira, nkuko video yasakaaye ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Yasubije ati” iyo tuza kumenya ko ari ikibazo cy’amafaranga yagize, twari kuyamwoherereza, kuko uriya mwana natwe aradufasha pe, njyewe kuri njye ni umukobwa wanjye, nari kuyamwihera ku giti cyanjye ariko ntabwo yavuze. Gusa nanone Ahantu umuntu aba ageze bwa mbere ntabwo haba hamworohereye.”

Marie Immaculee Kandi yagarutse kuburyo afatamo Dj Briane, n’uburyo abona abandi bagakwiye kumufata muri sosiyete nyarwanda, abigereranya no kuba uwamwanga yaba yanga n’u Rwanda.

Ati”Mukundira ko akunda Abana babayeho mubuzima bubi, akabitaho akabakura ku mihanda, akabambika, akabagaburira, akabasubiza no mu ishuri. Ibyo bintu sindabikora njyewe, ntanundi muntu mbiziho kuko na leta ubwayo ntabyo ikora. Ahubwo uriya mukobwa ni intwari dufite ikiriho.”

Marie Immaculee avuga ko kuri we Briane Ari intwari

Akomeza ati”Arabikora pe, aba bana ari gusubiza mu ishuri, nibo bayobozi ndetse n’ababyeyi b’ahazaza. Bagumye mu mihanda rero nibo bavamo abajura batwambura amatelephone, amasakoshi n’imikufi twambaye, ntibatinye no kudukubita. Muri make, Dj Briane adufasha kurerera igihugu, Kandi umuntu utamukunda afite ikibazo gikomeye kuko uwo aba yanga u Rwanda.”

Dj Briane ni umwe mu bakobwa bavanga umuziki, akaba ari no mu bakunzwe mu Rwanda. Iyo Atari mu kuvanga imiziki aba Ari mu bikorwa byo kwita ku bana bo kumuhanda, kuko avuga ko ubwo buzima abuzi cyane ko nawe yabubayemo, ibimufasha kumva intimba y’abo bana baba kumuhanda, bikamutera n’imbaraga zo kubitaho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button