Health

Ufite ibibazo uruhuri? Dore icyo wakora mu gihe warenzwe n’ibibazo ukabaho wishimye

Mu buzima tubayemo, harubwo uhura n’ibibazo ukagirango Isi uyifitiye ideni, Gusa haricyo wakora mu gihe Isi yakwikaragiyeho ugakomeza kubaho Kandi wishimiye.

1 kumenya kugira inshuti nziza.

Mu buzima ukeneye inshuti kd nziza iguhora hafii, mbese ishobora kugufasha kuva mu kibazo runaka, yaba kukugira Inama, ndetse kugufasha kwishima,

2 kugira ibintu byinshi bigushimisha.

Iyo ugira ibintu byinshi bigushimisha biragoye ko wahura n’ikibazo kimwe ngo kiguherane, Wenda tuvuge, ukunda umupira, umuziki, filme n’ibindi, mbese muri make uba ufite ahantu henshi wahungira ikibazo.

3 Kutaba imbata y’ibibazo uri guhura nabyo.
Mu byukuri harubwo umuntu aba ari mukibazo, no mumaso ye ukabibona, gusa si byiza kuko bituma ubwonko bwawe buhora kuri cya kibazo, nyamaze uhaye itegeko ubwonko bwawe, bwareka kuguhoza kubibazo ahubwo bukibanda kubyo wifuza.

4 kugira abantu bakuru wifashisha nk’abakyanama.

Burya Hari abantu bakwiye kuba mu buzima bwacu, kabone n’aho yaba atari inshuti yawe, gusa Wenda umufata nk’umujyanama wawe, hanyuma wagira ikibazo ukamwifashisha.

5 Imana Imbere ya byose mu mutima wawe.

Abahanga bemeza ko umuntu wiragije Imana aba afite Amahoro bitewe n’icyizere ayigirira, ibi bikazana amahoro mu mutima wawe, kabone nubwo byaba bitaracyemuka, ariko byibuze isengesho rijyanywe n’icyizere rikurura umutuzo mu mutima w’uritanze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button