AmakuruIbigezweho

Umubano wa Zari na Diamond watumye umugabo wabanaga na Zari akuramo ake karenge

Kubera umubano wa bugufi hagati ya Zari Hassan na Diamond Platnumz, uwari umugabo wa Zari Hassan yakuymo ake karenge bica amarenga ko Diamond yakwisubiza uyu muherwekazi babyeranye abana babiri.

Umubano wa Diamond na Zari ukomeje guca amarenga yo gusubirana.

Zari mu butumwa buto yanditse kuri Instagram mbere y’uko asiba amafoto ya The Dark Stallion bari bamaze iminsi babana Zari yanditse agira ati:’’naramubuze, ngomba kumureka akagenda. Niba ntacyo yamariye sinakomeza kumwihambiraho’’

Zari Hassan nyuma y’iminota mike yanditse ubwo butumwa yanahise asiba amafoto yose ari kumwe n’uwo musore.

Uyu mushoramarikazi ukomoka muri Uganda utuye muri Afurika y’epfo yari amaze igihe gito mu rukundo na Stallion usanzwe nta kintu azwiho mu itangazamakuru.

Kuri ubu amafoto yose harimo n’ayo uwo musore bifotoje ari kumuha impano yamaze kuyasiba.

Ibi bije nyuma y’ibihe bitandukanye byabaye inshuro nyinshi bihuza Zari n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz, gusa Zari yakunze kumvikana mu bitangazamakuru  avuga ko uyu musore babanaga yari abizi byose ibya Diamond.

King Bae yahisemo gukuramo ake karenge

Igihe Diamond yari muri Afurika y’Epfo muri gahunda z’umuziki we , yahamagaye Zari amusaba ko yaza akamutekera , Zari yabibwiye King Bae aragenda arateka ari naho haje amafoto ya Diamond na Zari bari mu gikoni.

Nyuma Diamond yaje gusura abana be afitanye na Diamond murugo aho Zari atuye nabyo ngo yabanje kubimenyesha uyu musore babanaga.

Nyuma Zari yagarutse muri Tanzania agiye muri gahunda z’akazi ke gusa nabwo yakiriwe neza cyane nyuma aza guhura na Diamond amushyiriye abana, hari amakuru avugako Zari icyo gihe yaraye kwa Diamond Platnumz.

Nyuma y’ibi byose hari ibiganiro bigiye gutangira kunyura kuri Netflix bombi (Zari na Diamond) bazajya bagaruka ku buzima bwabo (Reality Tv Show).

Ibi byose ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi byose uyu musore ukomoka muri Nigeria yaba yarabonye ibi byose agahitamo gukuramo aka karenge akareka Zari nubwo ntacyo yigeze atangaza bikagera aho Zari amubura.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button