AmakuruIbigezwehoPolitiki

Umudepite yeguye ku mirimo, kubera inzoga

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, ubwo hasozwaga ihuriro ry’abagize  Unity Club intwararumuri, nibwo Perezida wa Repubulika yakomoje ku kibazo cy’umutekano wo mu muhanda, Avuga ko hari bamwe mu bayobozi bakoresha ubudahangarwa bafite bagakora ibihabanye n’amategeko.

Icyo gihe umukuru w’igihugu yaranze urugero kuri raporo ya Polisi ishami ryo mu muhanda amaze igihe yakira, akabonamo izina ry’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ukunda gutwara imodoka yasinze.

Nyuma y’ibyo umukuru w’igihugu yavugiye muri iryo huriro agaragaza ko iyo myitwarire idahwitse itagakwiye kuranga umuyobozi, kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, umudepite wavuzweho gukora ayo makosa yo gutwara ikinyabiziga yasinze, yasezeye ku mirimo ye yo mu nteko ishingamategeko.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yanditse, Dr. Gamariel Mbonimana yanditse asezera avuga ko ahagaritse imirimo kubera impamvu ze bwite, ndetse aboneraho umwanya wo gushima umukuru w’igihugu icyizere yamugiriye akamuha kuba umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Ibaruwa Dr. Gamariel yanditse asezera ku mirimo ye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button