AmakuruImyidagaduro

Umufasha wa Nziza Desire yitabye Imana azize uburwayi

Inarukundo Bijoux wari umugore wa Nziza Desire yapfuye azize uburwayi mu bitaro byitiriwe Umwami Khaled mu mu Mujyi wa Bujumbura.

Kuwa 18 ukwakira 2020 nibwo Nziza na Inarukundo basezranye imbere y’Imana mu idini ya Islam nyuma baza gusezerana imbere y’amategeko ku wa 13 Ugushyingo 2020.

Umugore we yitabye Imana bari bamaze amezi asaga umunani babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nziza yigize gutangaza ko yagiye kubana na Inarukundo bari bamaze imyaka isaga umunani bari mu munyenga w’urukundo rwashibutsemo imbuto yo kwemeranya kubana akaramata.

Umuziki wa Nziza Desire wakunzwe mu Rwanda no mu Burundi mu myaka ya za 2005 ubwo indirimbo ze zirimo ‘Kula kulipa’, ‘umuyabaga’ n’izindi zatigisaga Akarere k’Ibiyaga bigari.

Nziza Desire kandi ni mukuru w’umuhanzi Dr Claude nawe wubatse izina mu Muziki, arazwi cyane mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Nziza Desire asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko kuva yashaka yari akiri mu Burundi.

Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no mu Burundi bikomeje kwihanganisha uyu mugabo ufatwaho ikitegererezo na benshi mu bahanzi bo muri iki kiragano.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button