UburinganireUbuvugiziUbuzima

Umugore utekanye niwo muryango utekanye, kandi umuryango utekanye niryo terambere ry’igihugu

Kuba hari abatarahindura imyumvire kuburyo bafata umugore, by’umwihariko kubijyanye n’iterambere rye n’iry’umuryango muri rusange, biracyari mu bidindiza iterambere ry’umugore.

Usibye kuba hari abatekereza ko umugore ari uwo mu gikari cyangwa uwo kubyara gusa, hari n’abandi batekereza ko umugore adashobora kugira ibyo ageraho hatabayeho izindi mbaraga z’ukuboko kw’umugabo zibimufashijemo.

Akenshi hari ibikorwa bikorerwa abagore cyangwa abakobwa, abantu ntibatekereze ko ari ihohoterwa kuko ubundi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ariryo rikunze kuvugwa cyane ariko hakirengagizwa n’ubundi bwoko bw’ihohotera budakunze kuvugwa Kandi ari kimwe mu biri kwibasira benshi muri iki gihe, aha twavuga nko gukomeretsa amarangamutima, guhoza undi ku nkeke n’ibindi.

Madamu Ingabire Marie Immaculee, ni umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, asanga iyo umugore atekanye n’umuryango utekana, Kandi umuryango utekanye ukaba iterambere ry’igihugu.

Ati” Ikibazo kiri mu muryamgo nyarwanda, nuko twanze guhindura imyumvire, turacyabona umugore nk’umuntu wasigaye inyuma mu iterambere kandi udashoboye, kandi umugore utekanye niwo muryango utekanye kandi umuryango utekanye ukaba iterambere ry’igihugu “.

Itangazamakuru rikwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.

Madam Marie Immaculee kandi akomeza agaragaza ko hari ubwoko bw’ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa ritavugwa, agatunga itangazamakuru kudakora icyo rishinzwe cyo kwigisha.

“Tuzi ko guhohotera umuntu ari ukumusambanya cyangwa kumukubita ukamukomeretsa,  ariko sibyo, ihohotera rirenga aho.  buriya hari ihohoterwa twirengagiza ndetse tudakunda no kubonera ibimenyetso, ihohoterwa ribabaza umutima, ribabaza imitekerereze, guhoza undi ku nkeke, ibyo ni bibi cyane bikeneye ubujyanama, kugira ngo uwabikorewe abashe kubivuga.”

“Urugero, hari Umwana w’umukobwa uherutse kubaka inzu ya etaje, itangazamakuru niryo ryamuvuze cyane, rigaragaza aho yakuye ayo mafaranga yo kubaka inzu, bavuga ko yagiye muri Nigeria agasambana n’abagabo bakamuha amafranga, iryo ni ihohoterwa rikomeye uyu mukobwa yakorewe, uramuhoza ku nkeke kubera iki? Genda nawe uze bayaguhe uyubake. kandi ari Umugabo wayubatse ntawari kwibaza aho yakuye ayo mafaranga, ibyo rero itangazamakuru nabyo rikwiye kubireka.”

Kugira ngo kandi ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa riranduke mu muryango nyarwanda ndetse no ku isi yose, ngo hakenewe uruhare rw’madini n’itangazamakuru, kuko abo bose bakurikirwa n’abaturage benshi kandi ataribo babihamagariye.

Madamu Ingabire Marie Immaculee asanga uruhare n’itangazamakuru rukenewe kugira ngo ihohoterwa riranduke.

Madamu Ingabire Marie Immaculee asaba abanyamakuru kureka gushaka kwinjiza amafaranga no gukurikirwa, ahubwo bagakora kinyamwuga.

Ati ” abanyamakuru babishatse bahindura iyi sosiyete, kuko mu myumvire yacu abaturage, tuzi ko ibyo itangazamakuru rivuze byose ari ukuri kandi ari ihame nkuko byanditse muri bibiliya. Ibaze rero nawe kujyaho ukandika inkuru ugashyiraho umutwe udahuye n’ibiri mu nkuru ugamije gukurura abantu, ndetse ugashyiraho n’ifoto y’uwo muntu, ubwo urumva uri kubaka umuryango nyarwanda!? Nitwita kubintu byo gushaka views tuzajya twisanga twishe amategeko agenga umwuga.”

“Itangazamakuru n’amadini babishatse kandi bahindura iyi sosiyete kuko nta muntu ujya gusenga kuko yabonye ubutumire, ahubwo ajyayo yijyanye ntanumushyizeho agahato. Ni ukuvuga ngo abantu bangana kuriya ubafite imbere yawe 1/10 kigataha kibyumvise, ubutaha n’abandi bakumva ko kurwanya ihohoterwa ari ngombwa. Abanyamakuru bakoze inkuru nziza irwanya ihohoterwa, iryamagana irikumira, abayireba nibura 3/4 bakuramo ubutumwa.”

MIGEPROF nayo ibona hari icyakorwa ngo ihohoterwa ricike, bigizwemo uruhare n’itangazamakuru.

Ihohoterwa riracyari ikibazo gihangayikishije sosiyete nyarwanda, umuryango n’isi yose muri rusange. Ikibazo kigihari kandi ngo ni uko uwahohotewe atamenya aho ajyana ikibazo cy’uko yahohotewe.

Batamuriza Mireille ni Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryago, agaragaza ko itangazamakuru ribigizemo uruhare, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ryacika ndetse n’irindi rikorerwa abantu muri rusange rikaranduka.

Agira ati ” abanyamakuru bizerwa ndetse bagakurikirwa n’abatari bake, baba ababazi cyangwa abatabazi ariko bakabagirira icyizere, badufashe kubagezaho ayo makuru yaho bashobora kubona isange one stop center, ariko by’umwihariko guca intege ingeso mbi itabereye abanyarwanda yo guhohotera uwo ariwe wese. Abenshi babakundira ko mutugerera aho tudashobora kugera, kugira ngo rero dukomeze kubagirira icyizere ni uko mubikora kinyamwuga. Uyu munsi byafashe inddi ntera aho turi gutangaza inkuru mbi gusa, ese ntabwo twakora inkuru nziza Kandi zigamije kurwanya ihohoterwa? Twe nk’abanyarwanda n’ubwo tunenga ikibi, ariko tugaragaze naho icyiza Kiri cyane cyane nkamwe mwumvwa n’isi yose mugaragaze aho icyiza Kiri, twambike igihugu cyacu isura nziza ariko tudahishiriye ikibi.”

Batamuriza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango

Ubushakashatsi bugaragaza iki ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa?

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ivuga ko mu 2021 abagore n’abakobwa basaga 45,000 ku isi bishwe n’abagabo babo cyangwa abo mu miryango yabo. Ibyo bivuze ko abagore cyangwa abakobwa barenga batanu ku isi bicwa buri saha n’abo mu muryango bwite wabo.

Iyi raporo yasohowe bigendanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ivuga ko imibare nyakuri y’ubwicanyi bwo mu ngo ku bagore ishobora kuba iri hejuru cyane.

Mu Rwanda bavuga ko ihohoterwa ku mubiri – nk’ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa – rikorerwa abagore n’abakobwa ryagabanutse ariko ko “abarikora bahinduye umuvuno” bakora irindi ritagaragaza cyane ibimenyetso.

Raporo ya ONU ivuga ko Africa ari iya kabiri inyuma ya Asia, ku bwicanyi bwakorewe abagore mu 2021 aho abishwe bagera ku 17,200.

Ninette Umurerwa ukuriye umuryango HAGURUKA ufasha abagore mu bujyanama bw’amategeko avuga ko hari byinshi byakozwe mu Rwanda mu kurwanya iri ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ariko ko n’ubundi rikigaragara.

Imibare iheruka gutangazwa mu Rwanda yerekana ko mu 2016 abagore 45 bishwe n’abagabo babana, mu 2018 hicwa 37 naho mu 2019 hicwa abagera kuri 49.

Mu myaka itanu ishize, buri mwaka HAGURUKA yakira abagore n’abakobwa bavuga ko bakorewe ihohoterwa bagera ku 2,000 kandi 60% baba bakorewe ihohterwa rishingiye ku gitsina, nk’uko Umurerwa abivuga.

Umurerwa asobanura ko hari amoko “nibura ane y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”; ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ku mitekerereze, gukubitwa ku mubiri, no gufatwa ku ngufu.

Ati: “Twebwe rero muri babandi batugana usanga 60% ari abatagira ijambo batagira n’uburenganzira ku mutungo hagati yabo n’abo bashakanye.”

Umurerwa avuga ko usanga akenshi ari abagore bababwira ibibazo by’uko abagabo bashaka kugurisha imitungo bashakanye batabyumvikanyeho.

imibare y’ubushakashatsi buheruka yerekana ko 37% by’abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakorewe rimwe muri ariya moko y’ihohoterwa.

Ubwo bushakashatsi bw’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda bwo mu 2020 buvuga kandi ko 46% by’abagore bashyingiwe bakorewe ihohoterwa ku gitsina, ku mubiri, cyangwa gushyirwa ku nkeke n’abo bashakanye.

Umurerwa avuga ko ubukangurambaga bwatumye abagore ubu bazi kujya kurega iyo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri bityo ko “bisa naho byagabanutse kuko abantu bazi ko umuntu ahita ahanwa”.

Ati: “Abakora iryo hohotera rero bahinduye umuvuno, kuko azi neza ko iryo hohoterwa ryo yarizira kuko haba hari ibimenyetso ariko iry’inkeke, imitekerereze, kubwirwa nabi…ryo riracyari hejuru…ni ihohoterwa rikomeye.”

Mu mwaka wa 2019-2020 mu gihugu hose hakiriwe ibirego 4,265 by’abana b’abakobwa basambanyijwe.

Intara y’i Burasirazuba niyo yagaragayemo ibyaha byinshi kuko mu mwaka wa 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwakiriye ibirego 1,466 harimo n’abatewe inda imburagihe.

Mu mwaka wa 2018-2019 mu gihugu hose hakiriwe ibirego 3,215, kandi imibare yerekanye ko muri uwo mwaka hari havutse abana barenga ibihumbi 23 bavutse ku bana b’abakobwa batewe inda imburagihe.

Ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ni icyaha kibi cyane.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button