AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Umutare Gaby yamusezeranyije ikintu gikomeye mu buzima

Umugore wa Umutare Gaby yavuze ko iyaka ine bamaze bashinze urugo ayifiteho urwibutso rukomeye ku buryo atiyumvisha ukuntu irangiye, Nzere Joyce yashimiye Imauna yamuhaye umugabo w’inzozi ze babana mu munezero.

Imyaka ine irashize Umutare Gaby wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye arushinganye na Joyce Nzere bakundanye kuva mu buto, bombi ubu batuye muri Australia n’umwana wabo w’umuhungu.

Umugore wa Umutare Gaby avuga ko bitangaje kwiyumvisha ko iyo myaka ishize,yavuze ko ubwo yahuraga na mutare Gaby imitima yishimiranye, kuva ubwo batangira inzira y’urukundo ruzira icyasha.

Yavuze  ko Umutare Gaby amwuzuza akamugira uw’agaciro, ko ari nkaho yacererewe kuba uwe, avuga ko ashaka kuzahorana nawe kugeza ku iherezo rya nyuma ry’ubuzima bwe.

Joyce Nzere, ubwo bizihizaga imyaka ine babana yanditse kuri Facebook o amukunda bizira imbereka bitari iby’amagambo.

Ati ” Niba hanabaho ubundi buzima nyuma y’urupfu no muri ubwo buzima ni wowe,nzagukunda,ndagukunda,isabukuru nziza y’ubukwe bwacu kuri twembi”

Umutare Gaby na Nzere Joyce bakoze ubukwe kuwa 16 Nyakanga 2017.bakoze ubukwe nyuma y’amezi umunani basezeranye imbere y’amategeko mu mpera za 2016 mu muhango wabereye mu Karere ka Karongi.

Nyuma y’ukwezi kumwe barushinze,uyu murango wahise wimukira muri Australia aho Nzere Joyce yari atuye mbere y’uko aza mu Rwanda gukora ubukwe.

Umutare Gaby na Nzere Joyce bafitanye umwana w’umuhungu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button