ImyidagaduroIyobokamana

Umuhanzi Eric Ganza yasohoye indirimbo nshya yise “Nusubizwa”

Umuhanzi Ganza Eric uririmba indirimbo zahimbiwe Imana, yasohoye indirimbo nshya yise “Nusubizwa”

Uyu muhanzi usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko impamvu yahimbye iyi ndirimbo, ari uko hari igihe abantu bafata igihe cyo gusenga no kwiyiriza ariko bamara gusubizwa ntibagaruke gushima Imana, ndetse hakaba n’abandi bamara igihe basenga ariko badasubizwa bakageraho bagacika intege.

Eric Ganza kuri ubu atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika

Ati” hari abantu basenga, bakiyiriza yewe bakajya no mumisozi gusenga ariko Imana igatinda kubasubiza, bagakeka ko wenda itabumva kuko babona abo bajyanye gusenga basubijwe, niba bose basengera urubyaro ugasanga abo bajyanye gusenga wenda babyaye kabiri. Iyi ndirimbo rero ni ihumure kumuntu nk’uwo kuko nawe igihe kizagera asubizwe nadacika intege.”

Muri iyi ndirimbo “Nusubizwa”, hari aho uyu muhanzi agera akaririmba ati “iminsi n’imyaka bigatambuka, abo mwasenganye bagasubizwa ubireba, si uko itakumva, si uko itakureba ahubwo ni umunsi n’igihe bitaragera.”

Iyi si indirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye muburyo bw’amajwi n’amashusho, kuko hari hashize amezi atatu ashyize hanze indirimbo yitwa “Ntuzandekura”, akavuga ko hari n’izindi yiteguye gushyira ahagaragara bityo agasaba abantu kumushyigukira bareba ibihangano bye kuri YouTube.

Kanda hano urebe indirimbo Nusubizwa:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button