ImyidagaduroIyobokamana

Umuja wa Nyagasani, indirimbo yasubiwemo n’abasore batatu b’abahanga mu muziki_VIDEO

Emmy Pro , Dieudonné Mure na Pacis NDAHIRO basubiyemo indirimbo ‘UMUJA WA NYAGASANI’ Yahimbwe na Padiri Dr Fabien HAGENIMANA.

Emmy Pro utunganya amajwi y’indirimbo z’abahanzi batandukanye , producer Dieudonné Mure n’umunyamuziki Pacis NDAHIRO bahuriye mu ndirimbo basubiyemo ‘UMUJA WA NYAGASANI ’ imenyerewe ku minsi Mikuru ikomeye muri Kiliziya Gatolika n’ahandi.

Aganira na Umusemburo.com, Emmy yavuze ko impamvu bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo, ari uko ari imwe muzakunzwe n’abatari bake mugihe cyatambutse, kandi ikaba ifite ubutumwa bwihariye ku mukirisitu wese.

Ati ” umuntu wese ukunda Bikiramariya, iyi ndirimbo arayikunda, kuko hari aho tuvera mugitero tukagira tuti wowe utarabonye icumbi Kandi wari ukuriwe, ubwo ubyarira umukiza munzu y’amatungo dutoze natwe iyo nzira. Muri make iyi ndirimbo yerekana inzira y’umusaraba Bikiramariya yanyuzemo.”

Emmy Pro yihariye mu gutunganya no gukorana n’abahanzi b’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika . Anazwiho guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe ( RWANDA CATHOLIC ALL STARS ). Uyu musore Yakoze indirimbo nka ‘Mana idukunda’ , Twaje mana yacu , ni wowe rutare rwange , niyeguriye nyagasani , komeza intambwe , Byose bihira abakunda IMANA , YEZU NGUFITIYE INYOTA , muri studio yitwa Universal record afatanyije na AIME PRIDE wakoze amashusho yazo .

Dieudonne Mure utunganya umuziki muri studio ye yitwa MuRe Sounds, akanigisha muzika abana bato n’abakuru, n’ibyuma bya muzika, amenyerewe nk’umucuranzi n’umuyobozi w’indirimbo muri Chorale de Kigali, kandi n’umuhanzi ku giti cye umaze gusohora album zirenga imwe.

Yakoranye cyane na Emmy pro muri studio ya Universal Records, isanzwe imenyerewe mu njyana Gatolika no kuvugurura indirimbo mu buryo bugezweho.

Dieudonne, yasubiyemo indirimbo Gusaakaara ya Yvan Buravan yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo cyayo giheruka, yongerererwa uburyohe, hanonerwaho no kwifatanya n’umuryango wa Yvan Buravan mu kumwibuka no kumuha icyubahiro.

NDOLI NDAHIRO Pacis ni umwanditsi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuyobozi wa chorale (dirigent) wabigize umwuga. Akaba ayoboye Choeur International, ari nayo begukanye umwanya wa kabiri muri Afrika mu marushanwa ya ACGC aherutse. Pacis akaba kandi n’umutoza wa muzika, akaba yari mu batoza 12 bakoranye na REB mu mushinga wo guhugura kuri piano na solfege abarimu ba muzika ku rwego rw’igihugu. Andi matsinda akorana nayo arimo The Bright Five Singers, aho ari technical director na I.V.League Jazz, ari mu bayitangije.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button