AmakuruUtuntu nutundi

Umujyi wa Kigali n’Uturere 8 hashyizweho gahunda ya guma mu rugo

Mu Mujyi wa Kigali no mu Turere umunani (8) hashyizweho gahunda ya guma mu rugo (Lockdown) mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bukabije bwa COVID-19.

Bikubiye mu mabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021.

Aya mabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, agira ati “Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown).”

Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button