Amakuru

Umukandinda uhagarariye Green Party yatanze Kandidatire ye

Umukandinda w’ishyaka Green Party yatanze Kandidatire ye kumwanya w’umukuru w’igihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, nibwo Dr. Frank Habineza Umukandinda watoranyijwe n’ishyaka Green Party kurihagararira yatanze Kandidatire ye imwemerera guhagararira iri shyaka k’umwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Aganira n’itangazamakuru, Dr Frank yavuze ko mu byo bateganya nk’ishyaka rya Green Party harimo kongera ingengo y’imari y’itangazamakuru ndetse no guahyiraho ikigo kizajya gifasha abanyamakuru kubona inguzanyo ziciriritse muburyo bworoshye.

Ati”itangazamakuru ry’u Rwanda rikeneye kubona amikoro kugira ngo rikore rifite ubushobozi, ikaba ariyo mpamvu twatekereje ko twazashyiraho ikigega cyihariye cyo gufasha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) kikajya kibona amafaranga ahoraho atavuye kungengo y’imari ahubwo bigizwemo uruhare n’abaturage, noneho amatangazo yamamaza akajya anyura mu bitangazamakuru byigenga.”

“Hagomba kandi kujyaho igenga gitanga inguzanyo yoroheje ku itangazamakuru iryo ariryo ryose, rikabafasha kwiteza imbere, bikazafasha itangazamakuru gukora muburyo bworoshye kandi ryisanzuye.”

Ku kijyanye no kuba hari ibyangombwa komisiyo y’igihugu y’amatora yamusabye kuzana kuko byaburaga mubyo agomba kuzana, Dr Frank yavuze ko “kukijyanye n’ibyangombwa cyo numvaga atari ngombwa ko nongera kujyana icyangombwa kerekana ko naretse ubwenegihugu bwa Sweden narimfite mu mwaka wa 2014, kuko mu matora aheruka nari nagitanze, ariko bambwiye ko nakongera nkakizana kandi ndumva ntakibazo kibirimo.”

Green Party kandi yatanze n’abazayihagararira mu matora y’abadepite

Uyu mukandida uhagarariye Green Party avuga ko kuri iyi nshuro bafite icyizere gisumbye kure icyo bajyanye mu matora ya 2017, ngo kuko icyo gihe ishyaka ryari rimaze imyaka ine gusa, ariko kuri ubu rikaba rimaze imyaka irenga 10 ryemewe kandi ko rimaze no kwiyubaka.

” Muri 2017 ntabwo twari mu nzego n’ubuyobozi ariko muri 2018 twatsinze mu matora y’abadepite tubona ya 5% dusabwa, kuburyo twumva ko muri aya matora ya 2024 tuzagira intsinzi ikomeye kurusha uko byari bimeze kiriya gihe.”

Ishyaka Green Party rifite intego yo kuzafasha abaturage kwihaza mu biribwa bitabaye ngombwa kubitumiza mu mahanga, kongera umutekano, kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no mubandi banyarwanda kandi ngo batirengagije kurengera ibidukikije nkuko ari intego ry’ishyaka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button