Amatora

Umukandinda uhagarariye RPF Inkotanyi yatanze Kandidatire ye

Perezida Paul Kagame yashyikirije komisiyo y’igihugu y’amatora kandidatire ye yo kwiyamamaza kumwanya w’mukuru w’igihugu.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, nibwo Umukandinda w’umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame yashyikirije komisiyo y’igihugu y’amatora kandidatire ye, aho yakiriwe na Perezida w’iyi komisiyo Oda Gasinzigwa.

Perezida Kagame yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.

Umuntu ushaka kwiyamamaza kumwanya w’mukuru w’igihugu asabwa kuba nibura afite imyaka 35 y’amavuko, afite ubwenegihugu bw’inkomoko, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki.

Komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z’abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button