AmakuruImyidagaduro

Umukinnyi w’Amavubi yambitse impeta umunyamideli uba muri New Zealand (AMAFOTO)

Umukinnyi w’Amavubi yambitse impeta umunyamideli uba muri New Zealand (AMAFOTO)

Niyonzima Ally ukinira Bumamuru FC y’i Burundi n’ikipe y’igihugu Amavubi, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Monica amusaba ko yazamubera umugore undi aremera.

Mu mashusho aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga za bo aherekejwe n’indirimbo y’umuhanzi Rich Mavoko yitwa “Marry Me” agarazaga Niyonzima Ally apfukamye imbere ya Monica ukoresha amazina ya Muni Boss Lady amusaba ko yazamubera umugore undi arahaguruka aramusoma.

Uyu mukobwa w’umunyamideli w’umunyarwandakazi usanzwe uba muri New Zealand ubu ari mu biruhuko mu Burundi i Bujumbura ari n’aho byose byabereye.

Amusabye ko amubera umugore nyuma y’uko muri 2020, Monica ari we watangaje bwa mbere ko ari ku rukundo n’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati.

Monica agiye kubana na Ally Niyonzima nyuma y’uko muri 2018 yapfushije umugabo we basezeranye wavukaga i Rubavu kimwe n’uyu mukobwa, witwa Kapaya Christus.

Ally Niyonzima yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Mukura VS, yanakiniye kandi Azam FC yo muri Tanzania, yakinnye muri Saudi Arabia mbere y’uko ajya muri Bumamuru FC y’i Burundi akinira kugeza uyu munsi.

Byamurenze arahaguruka aramusoma

Bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

Ally Niyonzima bagiye gutangira urugendo rushya

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button