Imyidagaduro

Umukobwa watewe igikomere cy’urukundo na Bruce Melodie yihebeye umusaza w’imyaka 98

Umukobwa witwa Imfurayiwacu Gihozo yavuze agahinda yatewe n’urukundo yakunze Bruce Melodie ntabihe agaciro bigatuma azinukwa gukunda abasore akikundira umusaza w’imyaka 98.

Bruce Melodie ngo yamubabarije umutima

Muri iyi minsi hasakaye amashusho y’umukobwa w’imyaka 21 asuka amarira avuga uburyo yakunze umuhanzi Bruce Melodie akamuhemukira ,ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu babonye aya mashusho y’uyu mukobwa witwa Gihozo bavuze ko agamije kwimenyekanisha cyane ku mbuga nkoranyambaga ,abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.

Ku wa gatatu tariki ya 30 Kamena 2021,Bruce Molodie yafashe aya mashusho ya Gihozo ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye nshya ihererutse gusohoka yise “Katepilla.”agira ati “Ngo byagenze gute”.

Uyu mukobwa avuga ko yakunze by’ukuri uyu muhanzi ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk’umugabo n’umugore nk’uko yabyifuzaga kuva cyera.

Gihozo yavuze ko guhera mu mwaka 2014 akiri kuntebe y’ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n’umuhungu bakundanaga batandukana,kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.

Yakomeje aguga ko yavuye iwabo mu cyaro akaza I Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abanane n’uyu muhanazi .

Ati”Yarankatiye nukuri kw’Imana nonese nkubeshye.njyewe naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga kuri Telefoni”.

Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye azinukwa umusore bakundanaga biganaga mu mashuri yisumbuye.

Ati”Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyatumye dutandukana ,ni ukuri.Numvaga mfite inzozi zo kuzahura .Nawe Narabimubwiye(Abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie)akavuga ati “None se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda”.

Uyu mukobwa mu marira menshi avuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero,kuko buri umwe areba “Status” za WhatsApp z’umwe ariko ngo ntibashora kuvugana kuri telephone.

Gihozo yumvikanisha ko agahinda yatewe na Bruce Melodie katumye agira ibikomere m’urukundo ,bigatuma afata umwanzuro ikomeye mu buzima bwe agakunda umugabo w’imyaka 98.

Ati”Mfite igikomere ku mutima wanjye.Uzi ukuntu nakundaga Bruce Melodie”.

Yavuye mu cyaro aje kureba Bruce Melodie amuzaniye n’impano

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button