AmakuruMumahanga

Umukobwa yiyishyuriye Kaminuza mu mafaranga yabumbagamo rukarakara akomeje kuvugisha benshi

Mbabazi Sharom, Umunya-Ugandakazi wanze guheranwa n’ubukene ngo bumubuze kwiga ahubwo agakura amaboko mu mufuka akayoboka akazi ko kubumba amatafari ya rukarakara, byamufashije kwiga Kaminuza none yayirangije yambara ikanzu hamwe n’abandi.

Uyu munya-Ugandakazi wifuzaga kwiga akaminuza ariko akumva atazabigeraho kuko yakomokaga mu muryango ukennye, yatekereje icyamufasha kwiga bibanza kumushobera ariko agera aho abona ko hari icyo yakora.

Kubumba amatafari ubundi ni akazi gashoborwa n’abasore kandi na bo b’ibigango, ariko Mbabazi yiyemeje kubikora ubundi akajya abumba amatafari ya rukarakara akayagurisha ku bifuza kubaka.

Ibi yiyemeje kubikora mu buryo busa n’ubwa kinyamwuga kuko yakodesheje isambu ubundi akayibumbiramo ariya matafari ku buryo abantu bageragayo bakagira ngo ni uruganda.

Abifuzaga kubaka na bo si ukumugana bivayo, ubundi atangira kwiga Kaminuza ye ariko akomeza n’uriya mwuga wo kubumba amatafari.

Yageraga ku ishuri ntihagire n’urabukwa ko yiriwe atoba icyondo kuko yabaga yakarabye, agasatsi yakanyereje reka sinakubwira ubundi akisiga utuvuta duhumura yatambuka buri wese akamurangarira nyamara ntamenye ko yiriwe yirenza icyondo.

Muri kaminuza yigagamo ya Mutesa 1 Royal, yari umuhanda udasanzwe dore ko yanakurikiranye ibijyanye n’itumanaho yakunze kuva cyera.

Ubu yarangije amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akaba yambaye ikanzu ibizwi nka Graduation mu ndimi z’amahanga abikesha kubumba amatafari.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button