Amakuru

Umukunzi wa Shydboo ibyo yamutangajeho kw’isabukuru ye y’amavuko byatumye abantu bacika ururondogoro

Ku Munsi w’ejo Nibwo Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Uyu mugore wabonye izuba mu mwaka wa 1992, ari mu bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga anakoresha cyane akanakurikirwaho na benshi.

Ubwo yizihizaga imyaka 31 amaze avutse, yagize ati: “Umuntu nkunda cyane yavutse kandi uwo mwamikazi ninge”, maze abamukurikira barimo Meddy Saleh babyaranye abana babiri babyakirana ubwuzu, Saleh ati ” umunsi mwiza w’amavuko gaceku”.

Aba bombi n’ubwo batandukanye, mu bigaragarira umubano wabo umeze neza kuko bakomeje kuba inshuti no gufatanya kurera abana babo, Keza na Kaze.

Ku rundi ruhande Manzi Jannot usigaye akundana na Shaddyboo kuva mu mwaka ushize, yongeye gushimangira ko yamwihebeye.

Manzi ati: “Umunsi mwiza w’amavuko ku nshuti yanjye magara mu buzima, uwo duhuye roho, Shaddyboo ndagukunda n’umutima wanjye wose.”

Ubwiza bw’uyu buvugisha benshi

Nyuma y’uko uyu musore atangaje ibi, byatumye abantu bemera neza ko noneho Shydboo ari mu rukundo n’uyu musore.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button