ImikinoUbuzima

Umunyabigwi muri ruhago Péle yapfuye

Umunyabigwi akaba na rurangirwa mu mupira w’amaguru w’umunya Brazil, Pele yapfuye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.

Uyu mukambwe w’imyaka 82 y’amavuko, yitabye Imana nyuma yuko yari amaze iminsi arembeye mu bitaro byo muri Brazil, amakuru akavuga ko yishwe na kanseri.

Pele ubusanzwe witwa Edinson Arantes, niwe mu nyabigwi wambere mu mateka y’isi wabashije kwegukana ibikombe bitatu by’isi, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Albert Einstein mumujyi wa São Paulo.

Akoresheje urubuga rwa Instagram rwa se, umukobwa wa Pele witwa Kely Nascimento yagize ati” ibyo twavuga byose ni ukugushima, turagukunda ubuziraherezo, komeza kuruhukira mumahoro.”

Ku wa gatatu ibi bitaro yari arwariyemo byari byavuze ko akeneye ubuvuzi bw’impyiko n’umutima byisumbuyeho kuko ngo kanseri ye yafashe indi ntera.

Yaguye muri Albert Einstein hospital yari ahamaze Ukwezi kuko yatangiye kuhavurirwa Ku wa 29 Ugushyingo uyu mwaka.

Yegukanye ibikombe bitatu by’Isi ari kumwe na Pelé mu 1958, 1962 na 1970. Yatsindiye Santos y’iwabo ibitego 643 mu mikino 659 mu gihe igihugu cye yagitsindiye ibitego 77 mu mikino 92.

Pele kuri ubu yari afite imyaka 82 y’amavuko

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button