IbigezwehoImyidagaduroUtuntu nutundi

Umunyamakuru Issa Radu yakoze ubukwe bw’agatangaza_Amafoto

Umwaka wa 2022, usa naho wabaye umwihariko ku banyamakuru bo mu Rwanda, kuko uramutse utabizi wagira ngo benshi muri bo bakubiswe amatovu.

Nta weekend ebyiri cyangwa eshatu zigitambuka tutumvishe ubukwe bw’umunyamakuru, cyane cyane muri izi mpera z’umwaka.

Umunyamakuru Iradukunda Issa nawe ni umwe mu banze gusoza umwaka wa 2022 bapfumbase amashuka, afata umwanzuro wo kubana akaramata n’umukobwa yakunze bamaranye imyaka irenga itatu bakundana.

Ku cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata, imbere y’Imana n’abantu, ndetse bari baherutse no gusezerana imbere y’amategeko mu kwezi gushize k’ugushyingo.

Ibirori by’ubukwe bwa Iradukunda Issa na Mutoni Ellen, byari bibereye ijisho, uhereye kuburyo biteguye ndetse n’ababyitabiriye kuko wabonaga bakeye Kandi bafite akanyamuneza kumaso.

Gusaba no gukwa Mutoni Ellen byabereye mu mujyi wa Kigali ahitwa Saint Paul, gusezerana imbere y’Imana bibera mu rusengero rw’abadiventi b’umunsi wa Karindwi.

Issa na Ellen bari bishimiye ubukwe bwabo

Ni ubukwe bwari buteguye neza ku mpande zombi haba k’umusore ndetse no kumukobwa.

Baganira na UMUSEMBURO, aba bageni bavuze ko banejejwe no kugera kumunsi wabo w’ibirori.

Ellen ati ” finally mbaye madam Issa, biranejeje cyane kuko ndamukunda, kandi ntiwabura gushimishwa no kubana n’uwo ukunda.”

Issa nawe yunze mu ry’umugore we maze agira ati” ubundi iyo ugiye mu by’Imana nawe ujya mu byawe. Ubitangira utazi niba urugamba uri kurwana ruzarangira, gusa iyo wizeye Imana irabikora. Rero uyu munsi Imana niwo yashimyeho ko mbana akaramata n’umugore wanjye, inshuti yanjye, umunezero wanjye Ellen Kandi ndayishimiye kuba itugejeje kuri uyu munsi w’urugendo rushya rw’ubuzima bwacu.”

Hari hashize imyaka itatu aba bombi bari murukundo, bakaba barahujwe n’itangazamakuru kuko bombi barikozemo, usibye ko Ellen yaje kurivamo akomeza ibindi, naho Issa we yararikomeje na nubu.

Issa yakoze kuri radio10, Radio Fine Fm, Flash fm, radio Imanzi, umuryango.rw na Umusemburo.com.

 

Bamwe mu basore bari bambariye Issa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button