Amakuru

Umunyamakuru wari wirukanywe kuri RBA bikababaza benshi kubera impano afite, yagaruwe mu kazi

Umunyamakuru w’imikino Lorenzo Christian  wakunzwe na benshi kubera impano afite, yagarutse kuri RBA By’umwihariko kuri Radiyo Rwanda mu biganiro bya siporo, nyuma y’igihe kinini yarirukanywe.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu Mugabo wakunzwe cyane mu kiganiro urubuga rw’imikino gitambuka kuri Radio Rwanda by’umwihariko mu gice cyitwaga amakuru yo hanze y’ikibuga, yagarutse kuri RBA nyuma yo kubabarirwa ibyo yari yazize ubwo yirukanywaga.

Lorenzo Christian yari yirukanywe kuri RBA ahanini bishingiye ku makuru yagiye hanze biciye kuri Twitter yavugaga ko Lorenzo yanse indonke minisitiri, ibintu RBA yafashe nko gusebya iki kigo igafata umwanzuro wo kumwirukana.

Nyuma y’icyi gihe gishize Lorenzo yakoreraga Ku muyoboro we wa YouTube n’ubundi avuga amakuru yo hanze y’ikibuga.

Lorenzo Christian yazamukiye kuri Radio Musanze n’ubundi ya RBA, ayivaho aza I Kigali kuri Radio Rwanda, gusa ntiyahatinze cyane ko yerekeje n’ahandi harimo kuri Fine Fm ndetse na Radiotv10 nyuma yo Kugaruka kuri RBA.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button