Imyidagaduro

Umunyamiderikazi ukomeye yitabye Imana

Umuhanga muri cinema akaba n’umunyamerikazi, Jackie Rogers wamamaye mu kuyimurika no kuyihanga yitabye Imana ku myaka 90 azize uburwayi.

Umuvugizi we yemeje urupfu rwe avuga ko yazize uburwayi bwamuhitaniye muri New York, ndetse avuga ko abantu badakwiye gushengurwa n’urupfu rwe kuko ibikorwa yakoze bizakomeza kubaho.

Jackie Rogers ni umwe mu bantu batanze umusanzu mu ruganda rw’imideli bitewe n’ibitekerezo yagiye agaragaza byashyigikiraga abarururimo cyane abakizamuka.

Uyu mugore yinjiye muri uru ruganda mu buryo butangaje kuko yagiye kugura ikote rya Chanel ahita abona ko akwiye kuhakora, niko kumenya ko bakeneye abamurika imyambaro yabo ashakamo ako kazi.

Yamamaye mu myaka ya 1960 ubwo yamurikaga imyambaro ya Coco Chanel, Valentino, Simonetta na Fabiani.

Nyuma yo kumurika imyenda myinshi mu yari igezweho mu gihe cye, yaje gufata icyemezo cyo guhamya iye yanamwitiriwe.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button