AmakuruIbigezweho

Umunyarwenya Nkusi Arthur yateye imitoma itangaje Miss Phiona

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur kwiyumanganya byamunaniye nyuma yo kureba amafoto y’umukunzi we, Miss Naringwa Muthoni Fiona arangije amubaza icyo yakoze kugira ngo abe uwe.

Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.


Abinyujije ku mafoto Miss Muthoni Fiona yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Nkusi Arthur yifashishije umwanya usanzwe utangirwamo ibitekerezo atera imitoma uyu mukobwa baryohanye mu rukundo.

Nubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abari bamaze gutahura ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana

Nkusi Arthur avuga ku mafoto umukunzi we yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ni iki nakoze ngo ube uwanjye? Urasa neza!”
Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button