Iyobokamana

Umupadiri wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfuye azize uburwayi

Uko hakomeje kugaragara impanuka zihitana ubuzima bwa benshi, ninako bamwe mu bihayimana muri uyu mwaka turi gusoza bagiye basoza urugendo rwabo kuri iyi si, ahanini bitewe n’uburwayi, abandi urupfu rutunguranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kbiri tariki 27 Ukoboza 2022, mu matwi y’abantu habyutse humvikana inkuru y’urupfu rw’umupadiri wo muri diyosezi gatorika ya Nyundo, bivugwa ko yitabye Imana ku wambere tariki 26 Ukuboza 2022 azize uburwayi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi ya Nyundo ryagize riti” Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, ababajwe no kumenyesha abapadiri, Abihayimana, abakirisitu, insuti n’abavandimwe ko Padiri Edouard NTURIYE titabye Imana ku wambere tariki 26 Ukuboza 2022, mu bitaro bya Kabgayi azize uburwayi, umunsi n’itariki byo kumuherekeza bikazamenyekana murindi tangazo.”

Padiri Nturiye wapfuye wayoboraga Seminari nto ya Nyundo, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Mu buhamya Iryamukuru Felicité yashyize mu gitabo yise “L ’ouragan a frappé Nyundo’ (Amahindu yashegeshe Nyundo), avuga ko yahuye na Padiri Nturiye afite umuhoro, akanibuka uburyo yishe akanicisha abatutsi.

Mu 2016 hacicikanye amafoto agaragaza Padiri Edouard Nturiye wahamijwe ibyaha bya Jenoside, ahagararanye na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo, bambaye amakanzu y’abasaseridoti, basoma misa muri gereza ya Rubavu.

Ni ibintu Ibuka itishimiye, hibazwa niba uwahamijwe icyaha cya jenoside ari umupadiri, yemerewe gusoma misa.

Inyandiko y’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibuye mu 1996, igaragaza ko Padiri Nturiye yashinjwe kuba ari ku Nyundo, muri Mata 1994, yarabaye icyitso cy’ubwicanyi bugamije gutsemba ubwoko bw’Abatutsi, bwahitanye abantu barenga 60 muri seminari nto ya Nyundo.

Yashinjwe kandi kuba ari aho hantu, yarabaye icyitso cy’ubwicanyi bugambiriwe bwabereye muri Seminari ntoya ya Nyundo. Uru rukiko rwamuhamije ibyo byaha, ahanishwa igihano cy’urupfu, ajuririra Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rumugira umwere, ararekurwa.

Inkiko Gacaca z’Imirenge ya Kimironko na Nyurugunga zatumwe gukorera ku Nyundo zongeye kumuburanisha ahamwa n’ibyaha, akatirwa igifungo cya burundu.

Mu byo Padiri Nturiye yashinjwe harimo n’uruhare rwe by’umwihariko mu rupfu rwa mugenzi we Padiri Adrien Nzanana. Hari kandi guhunga ikigo yayoboraga agasiga abari bagihungiyemo mu kaga, akisangira Interahamwe, agakorana na zo.

Yasize abahungiye mu iseminari avuga ngo agiye gushaka icyo kwifubika, aragenda akorana ku mugaragaro n’Interahamwe, akaziyobora neza aho abantu benshi bari barundanyijwe, yarangiza agasubirayo, bwacya agakomeza akazi ko kuyobora Interahamwe.

Abagororwa, muri Gacaca bashinje Padiri Nturiye kujya mu nama muri Mahoko; gucumbika kwa Mwalimu Mwambutsa kuva ku wa 8 Mata 1944 kugeza agiye i Nyange gusomera misa Interahamwe buri gitondo.

Bamushinje kandi kujya ku Gisenyi mu irimbi ajyanye n’Interahamwe zigiye kwica Musenyeri Kalibushi no kwimikwa n’interahamwe zikamwambika imyenda y’abasenyeri, zikamugira Musenyeri w’umuhutu wa Nyundo.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button