ImyidagaduroUtuntu nutundi

Umupasiteri yapfuye azize gushaka kwigana Yesu

Umupasiteri umwe muri Africa y’Epfo witwa Alfred Ndlovu yashatse kwigana Yesu ndetse ngo abe yanamurenza ku minsi n’amajoro 40 atarya atanywa, maze aza gupfa agejeje ku minsi 30 gusa.

Alfred Ndlovu w’imyaka 44 yavuye iwe yerekeza mu butayu mu masengesho, mbese ajya kwihererana n’Imana nta kimubangamiye. Akaba yari azwiho kwizera cyane ko yakwimura n’imisozi, ariko urupfu rwe rwaje gutungura abo mu rusengero no mu muryango we.

Umwe mu nshuti ze za hafi, yavuze ko yari umugabo wizera Imana cyane, ko byamubabaje kumva uburyo yapfuyemo. Ngo nyuma y’ukwezi nibwo yumvise iby’urupfu rwe, maze biramubabaza cyane.

Bivugwa ko yari umugabo ukomeye ndetse w’umunyedini cyane, utaritaga no ku myaka yari afite. Yapfuye amaze iminsi 30 n’amajoro 30 atarya atanywa, habura iminsi n’amajoro 10 ngo ace agahigo ka Yesu. Yari wenyine mu ishyamba, umubiri we wabonywe n’abahisi mu ishyamba niko guhamagara polisi.

Ntawamenya niba ari Imana yamwijyaniye, cyane ko ngo nta muntu bari bari kumwe muri iryo shyamba yari amazemo iminsi 30 asenga.

Nk’uko abahanga mu by’ubuzima, ngo ubusanzwe utarya utanywa ushobora kumara igihe kigera ku cyumweru ukiri muzima, ariko ubyibushye niwe watinda gupfa kurusha unanutse bitewe n’ibinure.

Ni mu gihe uyu mupasiteri we yamaze iminsi 30, ibintu byumvikana ko na cyo ari igitangaza.

 

Source: umunsi.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button