AmakuruMumahanga

Umurambo w’umunyamakuru wagaragaye watemaguwe

Umurambo w’umunyamakuru wabonetse mu gihugu cya Cameroon watemaguwe n’abantu bataramemyekana.

Ni nyuma y’iminsi itanu ashimuswe, gusa kuri iki cyumweru tariki 22 Mutarama, yaje kugaragara yatemaguwe bikomeye hafi y’umujyi mukuru w’igihugu Yaounde, nkuko byatangajwe n’ihuriro ry’abanyamakuru bo muri icyo gihugu.

Iri huriro kandi rivuga ko Martinez Zogo yashimuswe ku ya 17 Mutarama 2022, ngo ibi bikaba bigaragaza ko gutanga amakuru muri iki gihugu bikiri ikibazo.

Uyu Martinez yari umuyobozi wa radio Amplitude Fm, ngo akaba yarashimuswe ubwo yageragezaga guhungira ku biro bya Polisi ahunga abantu bari bamuteye iwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button