Amakuru

“Umuryango ufite umukoro wo gukomeza kuganira ku mateka”_Minisitiri w’urubyiruko

Ibigo bikorera mu nyubako A&P Building byahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye banaha icyubahiro imibiri isaga 250 000 ihashyinguye.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyahurije hamwe minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, minisiteri y’urubyiruko ndetse n’ibigo bitandukanye birimo NCDA, n’ibindi.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayosenge Jeannette yavuze ko kwibuka ari ubutwari kandi ko Ari inshingano ndetse ngo ni ugukomeza guhitamo umurongo ubereye abanyarwanda mu gutegura ahazaza h’igihugu.
Ati” kwibuka ni ubunyarwanda, kwibuka ni ubutwari, ni inshingano zacu, ni ukutemera guheranwa n’amateka kandi ni umurongo uduha gutegura ahazaza h’igihugu cyacu.”

Minisitiri Kandi yihanganishije imiryango ifite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, asaba kandi ko hakomeza kwimakazwa indangagaciro z’igihugu, bihereye kumuryango.

Ati” umuryango niwo gicumbi cy’uburere n’indangagaciro biboneye, kandi bidukwiriye twese nk’abanyarwanda.

Minisitiri w’urubyiruko Dr. Abdallah Utumatwishima yavuze ko abanyarwanda bafite umukoro wo gushaka uburyo amateka yakomeza kujya aganirwaho kugira ngo atazasibangana.

Ati” dufite umukoro by’umwihariko mu miryango wo gushaka uburyo Aya mateka aganirwaho Kandi buri wese akabihira ibye, Kandi numva hari icyashoboka Abantu baramutse babikoze, badategereje ko bizikora kandi ahubwo bizatekerezwe bijye no mu ndangagaciro ziranga ibigo bitandukanye.”

Yongeyeho ati”dutekereze ko dufite abanyarwanda bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bayikorana ubugome bukabije, uyu munsi bamwe barangije ibihano bashobora no kuba baratangiye kujya mu miryango yabo, nubwo bamuhana ashobora kwihana ariko ibyo bintu yakoze hariho icyamusigayemo, tudatoje neza abo yabyaye tubabwire ibyiza akaturusha imbara mu rugo iwe akabigisha bike mubyo yasigaranye ntabwo icyerecyezo twaba turimo cyaba ari cyiza”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango na Minisitiri w’urubyiruko bacanye urumuri rw’icyizere

Komiseri muri Ibuka, Jean Bosco Rutagengwa, asaba ko amasomo y’amateka u Rwanda rwanyuzemo yashyirwa muri porogaramu maze akigishwa byimbitse mu bana bato kugirango bizafashe guhangana n’abapfobya Jenoside mu bihe bizaza.

Yagize ati “turasaba kandi turiginga ko porogaramu ziriho zarateguwe ariko kugeza aka kanya ntabwo zigishwa, porogaramu z’amateka uko Jenoside yagenze ibi bintu bikwiye kwigishwa abana kuko niho hazaturuka ingufu zo kurwanya ko hazongera kubaho Jenoside nkiyo twabonye, nta handi hantu bizaca”.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button