Amakuru

Umutwe wa M23 urahakana wivuye inyuma kugira uruhare mu myigaragambyo yakozwe mu Rwanda no muri DRC

Umutwe wa M23 urahakana kugira uruhare mu myigaragambyo yabaye mu nkambi ya Kigeme mu Rwanda no mu mujyi wa Bunagana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo usanzwe ugenzura. Ni imyigaragambyo bivugwa ko yateguwe n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda kumpande zombi.

Abantu benshi bagaragaye mu mihanda mu mujyi wa Bunagana ugenzurwa n’umutwe wa M23, no mu nkambi y’impunzi z’abanye-Congo ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe bamagana ”ubwicanyi bukorerwa Abatutsi” mu burasirazuba bwa Congo.

Nubwo hari abari gushinja umutwe wa M23 kugira uruhare mu itegurwa ry’iyi myigaragambyo, umuvugizi wungirije wa Politiki w’umutwe wa M23, Canisius MUNYARUGERO, yatangaje ko ntaruhare na ruto uyu mutwe ufite muri iyi myigaragambyo iri gukorerwa mu bihugu byombi.

Yagize ati” Ndamobiliza mu biki se ko n’abaturage nabo ubwabo babaye. bayiteguriye kandi ni urugendo rw’amahoro, bari guharanira uburenganzira bwabo, twe nka M23 ntaho duhuriye nayo. Cyakora agace baherereyemo nanjye niko ndimo. Ariko uratekereza kumara imyaka hafi 28 utari mu gihugu cyawe ahubwo uri mu buhungiro? Isi yabaye umudugudu abaturage baravugana bo ubwabo bakabitegura.”

Umuuvugizi wungirije wa Politiki w’umutwe wa M23

Ku ruhande rw’impunzi mu Rwanda, Muhamya Innocent ni umunyabanga muri komite y’inkambi ya Kigeme, aganira na Umusemburo.com, yavuze ko babona ibihamya ko hari ubwicanyi buri gukorerwa bagenzi babo, biswe aba Rwandaphone kandi ko babona biganisha kuri Jenoside.

Ati”tugenda tubona ibihamya ko bene wacu bagenda bicwa umunsi kumunsi bazira uko bisanze. Barazira ngo kuba ari abarwandaphone, bavuga ikinyarwanda. Turi kugaragaza umubabaro dutewe no kuba ubu bwicanyi bushobora kubyara jenoside cyane ko bwibasiye abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, kandi ibi biri kuba amahanga arebera by’umwihariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.”

Ku ruhande rw’i Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, bamwe mu bahatuye nabo bagaragaye mu mihanda bamagana “ubwicanyi ku batutsi n’ivangura rikorerwa abavuga Ikinyarwanda”.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo baturage bavuga ko aho M23 igenzura hari amahoro.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button