AmakuruIbigezwehoMumahanga

Umwana w’imyaka 13 yagonze abantu 9

Iperereza ku mpanuka iteye ubwoba yabaye muri iki cyumweru mu burengerazuba bwa Texas, ryagaragaje ko umwana w’imyaka 13 ariwe wari utwaye ikamyo yagonze indi modoka ya Van, ihitana abantu icyenda, barimo batandatu bagize ikipe ya golf ya kaminuza n’umutoza wabo .

Uwo musore ukiri muto utavuzwe amazina, n’umugabo bari kumwe muri iyo kamyo nabo  barapfuye. Ku wa kane, Visi Perezida w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wo gutwara abantu, Bruce Landsberg niwe  watangaje ko iyo kamyo yahitanye abantu yari itwawe n’umwana.

Yavuze ko ipine y’iyi kamyo y’ibumoso, yaturitse mbere biteza iyo mpanuka. Amakuru ahari ni uko iyo kamyo yataye umuhanda ijya mu wundi mbere yo kugongana n’indi modoka, nuko zombi zahita zishya.

Nubwo hatari hamenyekana umuvuduko izo modoka zombi zari ziriho, Landsberg yavuze ko bigaragara ko iyi ari impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Landsberg yavuze ko abashakashatsi bizeye gukura amakuru mu byuma bifata amajwi, nibiramuka ari bizima, kugira ngo basobanukirwe uko byagenze. Ikindi ngo nuko  benshi muri iyo modoka batari bambaye umukandara .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button