Utuntu nutundi

Umwana w’umukobwa niwe mama mwiza w’ahazaza

Imyaka isaga 11 irashize Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa. Uyu mu si washyizeho hagamijwe kuzirikana kunurenganzira bw’umwana w’umukobwa, ibibazo akunze guhura nabyo ndetse n’ibindi.

Ku itariki 19/12/2011, umuryango mpuzamahanga wemeje kandi unatangaza kumugaragaro itariki 11/10 nk’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa. Akaba ari umunsi isi yose izirikana k’uburenganzira bw’abana b’abakobwa, ibibazo ndeste n’inzitizi bahura nazo aho bari hose ku isi. Umuryango mpuzamahanga wasinye ko wemeje kurangiza ihohoterwa irya ari ryo ryose, ivangura, ihohoterwa ndetse no kutagira uburenganzira k’umutungo abakobwa bahura nabyo.

Mu bihe byatambutse usibye kuba umugore atarahabwaga agaciro niko n’umwana w’umukobwa byabaga bimeze kuko usibye kuba mu Rwanda hagiye habaho ubusumbane mu bintu bitandukanye, no muri bibiliya barabivuga, urugero ni aho bavuga ngo Yezu yagaburiye Abantu ibihumbi bitanu, utabariyemo abagore n’abana.

Abamenyi mu by’iyobokamana, bakubwira ko umugire umugore cyangwa igitsinagore Ari Naho dusanga umukobwa, aba agomba kubahwa kuko icyo benshi batajya batekereza ngo bahenagaciro ni uko batibuka ko aribo bababyara, bemera kubatwara amezi icyenda munda bigengesereye ngo badahungabana.

Aba bamenyi bakubwira ko ikizakwereka agaciro k’umugore cyangwa se k’igitsina gore ari uko uzatekereza k’ubucungurwe bwawe. Batanga urugero kukuba umugore nubwo ariwe watumye habaho icyaha ari nawe wabyaye incungu Yezu cyangwa Yesu kristu. Eva yateje icyaha hanyuma Maliya abyara umucunguzi w’isi yose. Mu gihe Yezu bari bamujyanye igorogota abagore bonyine nibo bamuririye bitewe n’intimba bari bafite kuko nabo babyaye bazi uko igise kiryana, ndetse n’igihe Yezu yazukaga umugire umugore niwe wamenye iyo nkuru mbere y’abandi.

Mu Rwanda rwo hambere cyaraziraga ko umwana w’umukobwa ajya mu ishuri musaza we ataririmo, Kandi nubwo yari gutsinda ikizamini cyo kujya mu mashuri yisumbuye musaza we agatsindwa, hakorwaga ibishoboka byose umwana w’umuhungu akabanza akajya ku ishuri kwiga, umukobwa akabwirwa ko we akwiye gufasha nyina guhinga no kuboha igisigaye agategereza umugabo uzamushima akamugira umugore.

Mu miryango ya kera iyo umubyeyi yabyaraga, hakavuka umuhungu babwira umugabo ko yibyaye ndetse abyaye uw’ingirakamaro. Nta Jambo umwana w’umukobwa yagiraga, ntiyabonwaga nk’umuntu ushobora kuzana impinduka nziza cyangwa se nk’umuntu ushoboye bumvaga iteka Ari uwo mu gikari no myrubohero.

Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida wa repubulika Paul Kagame yakuyeho ako gasumbane kagaragaraga hagati y’umukobwa n’umuhungu igaragaza ko umwana wese Ari nk’undi, bityo ko ntawe ugomba kuvutswa amahirwe kuko icyo umwe yakora nundi yahikora.

Nubwo byagiranye kubyumva ariko byarakozwe ndetse bitanga n’umusaruro kuburyo hari ibikorwa bifatika byagiye bigaragara byindashyikirwa byagizqemo uruhare n’umukobwa. Hari Abantu b’indashyikirwa mu bikorwa runaka Kandi babakobwa, aha twaguha urugero rw’umusifuzikazi w’umupira w’amaguru Mukansanga Salima ndetse n’abandi bagiye bagaragara mu bikorwa bifitanye isano n’imikino, ibintu byafatwaga nk’akazi k’abagabo. Aha turaguha urugero kuri Rigoga Ruth, Mukeshimana Assumpta, Uwimama Clarisse n’abandi bakora mu itangazamakuru by’umwihariko mu kino. Abankunda gukurikira imikino aba Bose murabazi.

Niba ukunda kujya ku kibuga cy’indege magingo Aya uhasabga abana b’abakobwa habakora Kandi batanga servisi nziza uko bikwiye, bakwakira na yombi, bagusekera ndetse bakwishimiye. Kugeza ubu mu Rwanda hari abapilote b’abakobwa, ibintu bitigeze bibaho mu Rwanda rwo hambere. Esther ni umwe mu rugero rwiza rw’umukobwa wambere wabaye umupilote mu Rwanda.

Hagiye hashingwa imiryango itandukanye igamije kurengera uburenganzira bw’umwana w’umukobwa. Urugero hano tuguha ni umuryango imbuto foundation washinzwe na Madamu Jeanette Kagame, hagamijwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana w’umukobwa.

Ibintu bisa n’ibibabaje nuko hari bamwe mu bagihohotera umwana w’umukobwa bamubwira ko ntacyo azimarira, abandi barimo n’abagore bakabyara abana bakabajugunya mu bisambu, mumihanda, mu misarani n’ahandi ibintu bifatwa nk’ibikorwa by’ubunyamaswa. Hari ibisigo byagiye bisigwa n’abasizi ndetse n’imivugo ivuga kuri ba Mama. Urugero ni Uri mwiza Mama, na Mama mwiza, Mama nkunda Mama ukunda Mama ukundwa ukwiye gushimwa. Iki gisigo Benshi bakiga mu mwaka wa Kane w’amashuru abanza mu isomo ry’ikinyarwanda.

Uyu mwana w’umukobwa uri kubona none, ejo niwe uzaba mama mwiza w’abana, niwe mwarimu mwiza w’ahazaza ni umuganga, ni umunyamakuru, ni minisitiri ndetse yaba na Perezida. Wimubutaza kuko akeneye uburenganzira bwe. Aho yatanjye gerageza umukebure umwereke inzira nziza Kandi ya nyayo byakorwamo.
Dufite ikibazo cya barusahurira mu nduru, bafatirana abana b’abakobwa n’ubushomeri barimo bagashaka kubasambanya kugirango babahe ako kazi bashaka. Gusa icyo nshimira leta y’u Rwanda nuko itarebera izo nyanga Rwanda, zigerageza kwangiza ubuzima bw’abana babakobwa, birengagije ko bashobora kuba banababyaye Ari abana babo.

Isi yose nifatanye yamagane akarengane gakorerwa umwana w’umukobwa, uri mubuzima bubi tumufashe kubuvamo kuko aribo babyeyi bahazaza, aribo barezi bahazaza ndetse bakaba babmutima w’urugo bahazaza.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button